Komite Olempike y’u Rwanda muri Gicurasi 2018 yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umujyi wa Hanchimantai mu Buyapani hagamijwe kureba uburyo abakinnyi bazajya kwitoreza muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc ndetse n‘imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapandi umwaka utaha wa 2020.
Muri rusange abakinnyi 15 baturutse mu mikino itatu ari yo Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”, amagare ndetse n’imikino ngororamubiri ni bo bazitabira iyi myitozo.
Kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo ikiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi 7 bakina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abakina imikino ngororamubiri bazahaguruka mu Rwanda berekeza Hanchimantai mu Buyapani.
Aba bakinnyi ni Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa akaba ari mu Rwanda nyuma yo gukina shampiyona y’igihugu muri Kamena 2019. Hari Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Renus bakinira ikipe ya Benediction Excel Energy na Gahemba Bernabe ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Muri aba bakinnyi, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 19 kugeza 31 Kanama 2019.
Abandi bakinnyi bagiye kwerekeza mu Buyapani ni Hitimana Noel, Muhitira Félicien na Yankulije Marthe bakina imikino ngororamubiri.
Nyuma y’iki kiciro cya mbere, tariki 31 Nyakanga 2019 ikindi kiciro cy’abakinnyi 8 bakina umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo nabo bazerekeza mu Buyapani.
Aba bakinnyi ni Ntagengwa Olivier usazwe akinana na Akumuntu Kavalo Patrick na Gatsinzi Vénuste uzaba akinana na Niyonkuru Yves. Aha akaba ari mu kiciro cy’abagabo.
Mu bagore hari Nzayisenga Charlotte ukinana na Hakizimana Judith, Mukandayisenga Bénitha uzaba akinana na Munezero Valentine.
Aba bakinnyi bose bazasoza imyitozo tariki 15 Kanama 2019 ari nabwo bazagaruka mu Rwanda hanyuma abazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” berekeze muri Maroc.
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yavuze ko iyi myiteguro izafasha aba bakinnyi kwitwara neza mu marushanwa atandukanye bazitabira mu minsi iri imbere.
Kuba barahisemo imikino itatu gusa, Amb. Munyabagisha yavuze ko ari bo babonye bashobora kuzitwara neza gusa anavuga ko bagendeye ku mikoro ahari kuko iyo bagire amikoro ahagije bari gutwara abakinnyi benshi.
