
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kubiranisha ibyaba mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’ u Rwanda, rwahanishije Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega igifungo cy’imyaka 10.
Ni nyuma y’uko aba bagabo bombi bahamwe n’icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba. Iki cyaha gisanzwe gihanishwa igifungo Kiri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 25. Aha urukiko rwasobanuye ko impamvu aba bombi mu bwiregure bwabo batigeze bagora urukiko.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara bahanaguweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atariyo agamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’intambara, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse no kwica abantu.
Tariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwasabiye aba bagabo bombi igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye waroze ari umuvugizi muri FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wahoze ashinzwe ubutasi muri FDLR, bari basabye abacamanza ko bahabwa ibihano byoroheje ku buryo bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Mutobo bagahabwa inyigisho zabasubiza mu buzima busanzwe.
Urukiko gusa rwateye utwatsi ibyifuzo by’aba bagabo ruvuga ko abagiye bajyanwa mu kigo ngororamuco cya Mutobo bo babaga bishyikirije ingabo za MONUSCO mu gihe aba bafashwe bavuye mu bikorwa by’ubugambanyi.
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uri hagati y’igihugu cya Uganda na RDC taliki ya 16 Ukubaza 2018.
