Icyemezo cya Polisi y’u Rwanda cyo kutihanganira batwara ibinyabiziga banyweye inzoga zirengeje igipimo cyagenwe cyatangiye gitonda abashoferi ndetse na banyiri utubari, ariko ubu ngo kimaze kuvamo amahirwe y’akazi kandi cyagize uruhare mu kugabanuka kw’impanuka.
Mu masaha y’ijoro, hirya no hino mu tubari two Mujyi wa Kigali, usanga abantu banywa inzoga ntagihunga bafite, aba baba barimo n’abatwaye imodoka.
Ni mu gihe ku bikuta byo muri utwo tubari haba hari ubutumwa buburira abanywa inzoga kwirinda gutwara imodoka banyoye ibisindisha.
Abapolisi na bo baba bari mu mihanda itandukanye kugira ngo hatagira ababaca mu rihumye bagatwara imodoka banyoye inzoga.
Kugira ngo hamenyekane uwanyoye inzoga akarenza urugero hifashishwa utwuma twabugenewe tuzwi nka ‘Alcholtest’. Utwaye imodoka ahuhamo hakagaragazwa ibipimo by’inzoga umuntu yanyoye.Iyo ibipimo biri munsi ya 0.8 polisi iramureka agakomeza.
Ni icyemezo kimaze amezi 7 mu rwego rwo gukumira impanuka. Gusa bamwe mu bakunda ibyo kunywa bisembuye bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko kudatwara imodoka banyoye inzoga.
Umwe yagize ati “Ubu tumaze kwizera abashoferi bariho company zaje zidutwara zikatugeza mu rugo nkanjye mfite umushoferi namaze kubaka ubushuti na we iyo bimbayeho ko nisanga nanyweye ikintu kirimo inzoga mfite imodoka arantwara akangeza mu rugo nta kibazo ndagira.”
Matata Jado na we ati “Niba nashatse gusohoka imodoka nshobora kuyisiga mu rugo, hari company zishinzwe gutwara abantu, hari yego cab, hari move ushobora kuzikoresha kugira ngo zize kugucyura mu gihe wafashe ako gatama mu gihe wumva udafite imbaraga zo gutwara icyo kinyabiziga koko tuzi ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha ntabwo ari byiza muri rusange.”
Uwitwa hirwa avuga ko iyo yajyanye imodoka akanywa ku nzoga ayisiga iparitse ahantu hizewe agatega indi.
Ati “Igihe cyose njye mvuye mu kabari nshobora gusiga imidoka aho yari iparitse kuko ndabizi ko hari umutekano, hari abasekirite ukamubwira uti iyi modoka ndaza kuyitwara mu gitondo njyewe ndatashye nteze moto cyangwa tax voiture.”
Ibi byabaye amahirwe kuri bamwe mu bashoferi batari bafite akazi ku buryo bahise bashinga ishyirahamwe ritwara abantu banyoye ibisindisha kandi bafite imodoka.
Aba ni bamwe mu bashoferi bagize ishyirahamwe rifasha abanywera inzoga mu tubari baba babacungiye hafi kugira ngo babageze mu rugo intego yabo igira iti ”Rengera ubuzima, Rengera amafaranga, Rengera igihe”.
Aba bashoferi bakorera ibihumbi 5000 akaba ashobora kwiyongera bitewe n’aho nyiri modoka ataha.
Uwihanganye Jean Bosco ati “Ndi umushoferi nkorera hano, iyo umuntu yanyoye inzoga tumubwira ko atari ngombwa gutwara yanyoye inzoga tukamugeza mu rugo amahoro.”
Ndindabahizi Evariste ati “Byabyaye amahirwe pe! kandi na bo bagize amahirwe twari abashomeri tubona akazi, hari igihe umuntu aba ashaka kujya kunezerwa n’umuryango we nanjye nkava mu rugo mvuga nti ngiye gufasha abakiriya bakamfataho ubushuti bakazandangira n’akandi kazi umwuga wanjye ndi umushoferi.”
Niyomungeri Phillipe avuga ko gutwara abantu banyoye bituma abona amafaranga menshi.
Ati “Byangiriye akamaro kuko nta kazi nari mfite ariko ubu amafaranga ndimo kuyabona kabisa, kuko dutangira akazi kuwa 4,5,6 no ku Cyumweru ku wa Mbere mba mfite ibihumbi byanjye 70.”
Icyemezo cyo kubuza abantu gutwara imodoka banyoye ibisindisha cyabanje gukoma mu nkorakora abacuruzi b’inzoga nyuma bashaka uburyo bushya bwo gukorana n’abakiriya babo.
Nemeye Olivier ufite akabari ati “Byabanje kugirana kugirango abantu babyumve, mu tubari ku itangiriro ntabwo twabonye abakiriya benshi babanje kugabanuka ariko nyuma bitewe n’uko twashyizeho abashoferi bazajya batwara abantu bafashe ibisindisha bakabageza mu rugo amahoro byazamutse ku rundi rwego.”
Na ho Jules Kalisa ati “Ukuntu bagabanutse biragera nko kuri 40%, bigitangira abantu baragabanutse ariko muri iyi minsi biragenda bihinduka abantu iyo bagiye kuza hano barabaza ngo mufite abashoferi nkababwira nti barahari.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko 80% by’impanuka ziba zishobora kwirindwa. Akavuga kandi ko abantu gutwara banyoye inzoga biri mu bintu bishobora kwirindwa.
Ati “Ntekereza ko ari kimwe mu byo ubukangurambaga bwari bugamije ni uguhindura imyumvire y’abantu, kuko impanuka 80 zishobora kwirindwa kandi ziterwa n’imikorere n’imitekerereze y’abantu idahwitse irimo kurangara irimo kutita ku magara yabo, irimo kuba watwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, irimo kuba wakwihuta cyangwa ukarenza umuvuduko.”
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2019 habaye impanuka 4661 mu gihe umwaka wa 2018 zari 5611 bivuze ko zagabanutseho 17%. Ni mu gihe impanuka zo mu muhanda zahitanye ubuzima bw’abanyamaguru 223, abatwara moto 184 n’abatwara amagare 130.
Abazize impanuka muri rusange mu mwaka ushize wa 2019 bari 537. Ibihitana abantu byo byagabanutseho 42% bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira impanuka guhera mu kwezi kwa 5 umwaka ushize.
