Bafite ikibazo cy’Inka zabo zirwara bakabura abazivura

Mu Karere ka Gicumbi hari ikibazo cy’amatungo y’abaturage akomeje kwibasirwa n’indwara zitandukanye mu gihe nyamara hashize amezi agera kuri atandatu hari laboratwali yabubakiwe itangiye gukora. Ikibazo kikaba ari uko bamwe mu borozi bataramenya n’iba iyi laboratwali ikora.

Aba borozi b’inka bavuga ko inka  zabo zugarijwe n’ikibazo cy’indwara  zitandukanye zirimo ifumbi, inzoka, amakore ndetse n’indwara z’uruhu.

Umworozi  iyo yitabaje  abangaga b’amatungo batababona n’ugize amahirwe yo kubona umuvurira itungo agacibwa amafaranga menshi.

Donatille Mukarangwa yagize ati “Urabona ifite amezi hari igihe yananirwa ariko veterineri ahari ntiyananirwa yahita ayibyaza noneho akaba yasuzuma n’izindi ndwara yaba isigaranye, ni ukuva hano niba bakubwiye ko ari  za Gicumbi, ugahamagara kuri telefone ntagufate wanamubona ntiyihutire kukuvurira inka.”

Singaya Florien avuga ko batajya babona aba veterineri kandi asanzwe yumva ko mu mirenge bahaba.

Ati “Abaveterineri b’umurenge niba bahari ntabo tubona n’abikorera ubwo araza iyo ahageze aguca amafaranga ashaka cyane cyane hari igihe usanga nta n’imiti bafite bitewe n’uburwayi bw’inka.”

Mukanziza Laurence we ati “Ku byerekeye n’ubworozi iyo zirwaye ntibiba byoroshye kubona veterineri ni ukumushakisha akaba yagiye ahandi, inka ikaba yararana cyangwa ikanapfa kubera bataboneka byoroshye.”

Ibi biravugwa mu gihe muri aka karere hari laboratwari ipima uburwayi bw’inka, Leta yatanzeho amafaranga miliyoni zigera kuri 80 hagamijwe  gufasha aborozi .

Umuyobozi w’aka karere, Felix Ndayambaje avuga ko iyi laboratwari  yari yarahuye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho n’abakozi ariko kuri ubu hashize amezi 6 itangiye gukora nyuma y’imyaka igera ku 8 idakora.

Ati “Hashize amezi 6 ikora ikoreshwa na IAKIB ndetse bo banashatse dogiteri veterineri uhaba umusi ku munsi agafasha n’abaveterineri bacu bo mu mirenge, hari ugupima indwara z’amatungo zisanzwe harimo igifuruta, ifumbi n’izindi icyo ni cyo gice cya mbere ; ariko ikagira n’ikindi gice cya kabiri cyo gutunganya umukamo aho bapima ubuziranenge ndetse bagakoramo na yaourt  bagakora n’isabune ifasha aborozi koza ibicuba.”

Ndayisaba Guillaume Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’aborozi bakijyambere bifatanije IAKIB avuga ko umworozi wese ufite inka yahuye n’ikibazo akabibamenyesha boherezayo abaganga b’amatungo kujya kuyisuzuma bagafata ibizami kugira ngo iryo tungo rivurwe.

Ati  “Iyo umworozi agize ikibazo cy’itungo abimenyesha veterineri w’akagari, abatekinisiye bakajya kuri ‘terrain’ bakareba ikibazo iyo nka ifite, icyabiteye hagakorwa gufata ibizamini bikazanwa hano muri laboratwari, icyo gihe uba ufite ibikoresho byabugenewe,ugafata kuri buri bere hanyuma ukaza ugapima kuko icebe rishobora kugira ibere rimwe rirwaye cyangwa se yose.”

Akarere ka Gicumbi gafite inka 86,010 zitanga umukamo ungana na litiro 90,780 buri munsi. Iyi laboratwari yubatswe mu mwaka wa 2009 ariko yuzuye 2012 Leta iyitangaho amafaranga agera kuri miliyoni 80.  Kuva ubwo ntiyakoze.

Kuri ubu hashize amezi 6 itangiye gukora ikaba ipima,  ikanafata ibizamini by’indwara y’ifumbi, inzoka, amakore, uburondwe n’indwara z’uruhu. Ubuyobozi bw’aka karere bugashishishikariza abaturage kororera mu biraro bifite isuku kugira ngo hirindwe indwra y’ifumbi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top