Bageze ku ntego yo kugera mu Misiri mu ndege bikoreye

Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo yaraye igeze ku musozo w’urugendo rwayo i Cairo mu Misiri, nyuma y’ibyumweru bitandatu yari imaze muri uru rugendo rwo kuva i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Iyi ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4, yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 baturuka mu miryango y’amikoro atandukanye.

Mu rugendo rwabo rwa kilometero 12,000 bahagaze mu bihugu bya Namibiya, Malawi, Ethiopia, Zanzibar, Tanzaniya na Uganda.

Umupilote wayo Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko, washinze umuryango bahuriyemo wa ‘U-Dream Global project’, yavuze ko yasabwe n’ibyishimo kubera icyo gikorwa.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba twabaye intangarugero ahantu hose twagiye duhagarara kuri uyu mugabane. Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima”.

Indi ndege yo muri ubu bwoko bwa Sling 4 itwawe n’abapilote babigize umwuga, yarabaherecyekeje mu rugendo rwabo rwose.

Aho abo banyeshuri bagendaga bahagarara, bagiraga inama abo bahuye nabo yo kurushaho kwigirira icyizere.

Iyo ndege bayubatse mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege. Igikorwa cyo kuyubaka cyarimo no kwegeranya ibyuma bito bibarirwa mu bihumbi.

[custom-related-posts title=”Inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Des Werner, se wa Megan, asanzwe ari umupilote utwara indege zisanzwe zitwara abagenzi. Yavuze ko ubusanzwe kubaka indege ya Sling 4 bitwara amasaha 3000 mu kuyiteranya.

Megan yavuze ko nubwo bageze kuri icyo gikorwa gikomeye, hari ingorane bahuye nazo mu rugendo rwabo.

Yavuze ko bageze mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia, batashoboye kubona amavuta y’indege. Kera kabaye aho bayaboneye, indi ndege yo kubunganira itangira kuva imena ayo mavuta, bisaba ko bayigendamo ari babiri gusa.

Megan yanavuze ko kubera ibibazo bya politiki biri muri Sudani muri iki gihe, bari bafite impungenge zo kunyura hejuru y’ikirere cyayo.

Avuga ko kandi bageze mu Misiri abategetsi bashatse kubata muri yombi, kubaka impapuro zabo z’inzira n’impushya zo gutwara indege, ariko nyuma y’amasaha hafi ane, ibintu biza kujya mu buryo.

Megan ni umwe mu bapilote batandatu b’iyo ndege babonye uruhushya rwo kuyitwara – rubemerera kugurukira gusa mu ntera ya hafi ituma bakomeza kubona ku butaka rukababuza kwinjira mu bicu.

Uko ari batandatu bagiye bakuranwa kuyitwara muri urwo rugendo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top