Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burakangurira abatuye iyo Ntara babarizwa mu byiciro bitandukanye by’umwihariko abanyeshuri kurangwa n’isuku no kuyigira umuco mu buzima bwabo bwa buri munsi baharanira kujya bajya ku ishuri bakarabye.
Ubuyobozi bw’iyo Ntara bwabitangiye bushyiraho gahunda y’ubukangurambaga ku isuku y’iminsi ibiri mu mashuri Abanza n’Ayisumbuye yo mu Karere ka Musanze, aho ku matariki ya 4 n’iya 5 Nzeri 2019, abakozi bayo mashuri barangajwe imbere na Guverineri w’intara Gatabazi Jean Marie Vianney, bazindukiye ku mashuri atandukanye, aho batangaga ubutumwa ku banyeshuri bwo kwimakaza isuku no kuyigira umuco mu buzima bwabo bwose.
Aganira n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bisate n’abo muri Koreji ya Bisate, amashuri yombi aherereye mu Murenge wa Kinigi ndetse n’abo muri C.S Gashangiro II, riherereye mu murenge wa Cyuve, Guverineri Gatabazi yabasabye kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, mu rugo n’aho bagenda hose no kuyisakaza mu bo mu miryango baturukamo, barimo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zabo ndetse no kugira inama bagenzi babo bigaragara ko badafite isuku.
Agaruka ku isuku igomba kuranga abo banyeshuri, umuyobozi w’intara Gatabazi J M Vianney agira ati: “Ndabasaba kujya muza ku ishuri mwakarabye umubiri wose, mwambaye imyenda imeshe kandi n’abafite umusatsi mwawiyogoshesheje. Iyo suku ibaranga bari ku ishuri ni na yo igomba kubaranga n’igihe mutize, muri mu miryango.
Uhura n’umwana atari ku ishuri yambaye imyenda isa nabi, wamubaza impamvu, akakubwira ko ari uko atize. Banyeshuri rero ndabasaba guhindura iyo myumvire, mukajya mwambara imyambaro imeshe aho muri hose, haba ku ishuri, haba mu rugo, mbese isuku ikabaranga aho muri hose kandi n’igihe cyose”.
Gatabazi abasaba kandi kugira intego mu buzima bwabo, kwiga bagatsinda no kurangwa n’imyitwarire myiza imbere y’ababyeyi, abarezi n’abaturanyi ndetse no kwirinda ibishobora kubangiriza ubuzima, birimo ibiyobyabwenge, ubuzererezi, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’ibindi.
Akomeza abakangurira gukurikiza inama bagirwa n’ababyeyi n’abarezi kuko ziba zigamije kububaka no kubafasha kuzavamo Abanyarwanda babereye u Rwanda rw’ejo hazaza.
Muri iyo gahunda hasuwe amashuri 12 yo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, Musanze, Muhoza na Cyuve arimo G.S Bisate, C.S Bisate, G.S Rushubi, G.S Nyabitsinde, G.S Kabwende na G.S Kampanga. Mu Murenge wa Muhoza hasurwa G.S Bukane, mu Murenge wa Nyange hasuwe, G.S Kagano na G.S Nyange I, mu Murenge wa Musanze hasurwa, G.S Musanze I na G.S Muhe naho mu Murenge wa Cyuve hasuwe G.S Gashangiro I na C.S Gashangiro II.
Gahunda nk’iyo izakomereza mu yindi mirenge y’aka Karere ndetse no mu tundi turere tugize Intara y’Amajyaruguru.
