Bamwe mu bagore bo mu cyaro barishimira iterambere bamaze kugeraho

Abagore hirya no hino mu gihugu bavuga ko umugore wo mu cyaro agomba kwitinyuka agashora imari, mu mishinga imuteza imbere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

Imishinga y’ubucuruzi,ubukorikori,ubwubatsi no kwibumbira hamwe ni imwe mu mishinga iteza imbere abagore by’umwihariko abo mu bice by’icyaro. Bavuga ko byahinduye imibereho yabo.

Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye hirya no hino  mu mirenge itandukanye, abagore bagaragaje ko kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni byo bibafasha kubaka umuryango uhamye.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, igikorwa cyaranzwe no kuremera bamwe mu bagore bo mu cyaro bakiri mu kiciro cy’ubukene aho bahawe inka 9,abafite ubumuga bahabwa amagare ndetse n’abaterankunga babashyikiriza amafaranga Miliyoni 2.

Abaremewe bavuga ko  bizabatinyura mu ngo zabo muri gahunda zo kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana yavuze ko kugira umuryango utekanye ari ipfundo ry’iterambere ry’umuryango.

Yishimira ko hari urwego  umugore amaze kugeraho mu iterambere ry’Igihugu.

Cyakora ngo igihangayikishije n’amakimbirane akigaragara hagati y’abashakanye ndetse n’abagabo basambanya abana b’abakobwa

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe ku rwego rwa buri murenge ku nsanganyamatsiko igira iti “umuryango utekanye kandi uteye imbere.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top