Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2019, Banki ya Kigali (BK Group PLC) yungutse amafaranga Miliyari 7.5, aho inyungu yiyongereyeho 23,5% ugereranyije n’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Karusisi Diane, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019, aho yavuze ko bishimira cyane iyo ntambwe.
Ati, “Abantu bashoye imari yabo muri BK umwaka ushize bongera imari shingiro ya BK, barabona ko ibyo twababwiye ari impamo, ko tuzazamura bizinesi yacu mu buryo bushimishije.”
Mu mezi 3 ya mbere y’uyu mwaka, umutungo wa banki (Total Assets) wiyongereyeho 5,1% ugera ku mafaranga Miliyari 907,8, inguzanyo (Net Loans and Advances) zikaba zihariye Miliyari 603,3%, aho ziyongereyeho 6,2%.
Amafaranga abakiliya yabitswe muri iyi banki muri icyo gihe (Client Balances & Deposits) yo yazamutseho 5,7% agera kuri Miliyari 562 nk’uko imibare yo kugeza kuwa 31 Werurwe 2019 ibigaragaza.
Ikofi
Iyo basobanura iterambere biteze kugeraho muri uyu mwaka, abayobozi ba BK bagaragaza ko barangamiye ahanini gahunda y’Ikofi igamije korohereza abahinzi mu buryo butandukanye.
BK isobanura ko igiye kongera ingufu mu Ikofi, aho kwinjira muri iyi serivisi umuhinzi akoresha telefone ye igendanwa, agakanda *334*2# agakurikiza amabwiriza ahabwa.
Mu Ikofi, umuhinzi kugura imbuto n’inyongeramusaruro, kwishyura serivisi nk’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire (Ejo Heza), akakira ndetse akanohereza amafaranga ku buntu.
Karusisi uyobora BK avuga ko ubu buryo bwashyizweho nyuma yo kubona ko abahinzi bagana serivisi z’imari bakiri bake cyane, kandi bafitiye runini iterambere ry’ubukungu ry’igihugu.
Yagize ati, “Abanyarwanda 27% gusa ni bo bafite konti muri banki, abahinzi ni bake cyane, tukabona ko ubuhinzi ari urwego rukomeye cyane mu bukungu bw’u Rwanda, ni bo bakora mu buhinzi ariko twese turarya, kandi kugira ngo ubukungu bukomeze butere imbere bizashingira ku buhinzi n’ubworozi, umusaruro w’ubuhinzi utunganywa mu nganda na zo zigatera imbere, mbese iyo ubuhinzi bwagenze neza n’ibindi byose byagenda neza.”
Yunzemo ati, “Gahunda y’Ikofi, ubu buryo twabutangije nka banki ya mbere mu Rwanda, turashaka kuba aba mbere, tuzi ko iyo twatangiye ikintu n’abandi barakurikira, kandi abakiliya bacu tuzakora neza ku buryo batazakenera kwimukira mu yindi banki cyangwa izindi serivisi za Mobile Money.”
Umuturage bigaragara ko agusa imbuto n’inyongeramusaruro akoresheje konti ye y’Ikofi, ndetse ubuhinzi bwe bukaba butanga icyizere ko bwunguka, bimworohereza kugurizwa na BK.
Inguzanyo bahabwa ariko, zigomba gukoreshwa mu kugura imbuto n’inyongeramusaruro gusa, nk’uko byatangajwe na Regis Rugemancuro ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga muri BK.
Rugemancuro yavuze ko n’abahinzi badafite telefoni bazirikanwe, aho bashyiriweho urufunguzo rw’ikoranabuhanga rubika amakuru ya serivisi basaba binyuze mu Ikofi, ayo makuru akabikwa kugeza igihe azabonera telefoni ndetse na BK ikabasha kuyabona.
Ati, “Dufite agafunguzo, ni igitekerezo cy’abahinzi, niba udafite telefone ushobora kujya ku mu agent w’Ikofi akaguha agafunguzo, igihe cyose uzabona telefone kazagufasha kubika amakuru yawe y’ubucuruzi, uwo waguzeho, uwakwishyuye, uwakoherereje amafaranga, uwo woherereje, byose ukabikora ku buntu.”
Gahunda y’Ikofi yamuritswe ku mugaragaro kuwa 16 Gicurasi 2019, aho hahise hanatangizwa Tombola ikorwa buri cyumweru, aho umwe mu bakoresha Ikofi yegukana amafaranga miliyoni.
