Nyuma y’uko bamwe mu bakiriya ba za banki bagiye bagaragaza ko hari igihe amafaranga atinda kubageraho kandi yoherejwe muri za banki, Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje ko guhera mu kwezi wa Gicurasi 2020 nta sheke izongera kurenza amasaha abiri amafaranga ataragera kuri konti agomba kujyaho mu gihe byashoboraga no gufata iminsi igera kuri itatu.
Byatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Banki Nkuru y’Uu Rwanda yashyiraga ahagaragara uko poritiki y’ifaranga ihagaze n’urwego rw’imari.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, Rwangombwa John, yavuze ko barimo kongerera ubushobozi uburyo bwifashishwa mu kwishyura, nk’uko ari uburyo bucungwa na BNR, kandi bifuza ko bizajya bikorwa amasaha yose ku munsi, waba wishyura biciye kuri sheke yatanzwe cyangwa amafaranga yatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ubwo ari bwo bwose.
Guverineri yongeyeho ko bazanashyira ingufu mu buryo bw’ubwirinzi ku bitero byagabwaho uko guhererekanya amafaranga mu kwishyura.
Umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe imari, Uwase Masozera Peace, yavuze ko hari byinshi byakozwe umwaka ushize, mu kunoza uburyo bwo kwishyura ku mabanki.
Ati “Ikintu kimwe turi kureba kiri imbere nk’abashyiraho iyo gahunda bayicunga ni uko hazajya habaho kwihutisha ubusabe bwatanzwe. Tuzareba uburyo amabanki akorana hagati yayo, mu buryo bwo kubaka ibikorwa remezo bibafashamo, gukorana hagati yabo ku buryo uko turi gukora kuri iyo gahunda bazajya bakora amasaha 24 mu minsi irindwi igize icyumweru; tukazaba kandi twizeye ko amafaranga y’umukiriya ageze kuri konti ye ya banki mu gihe gito uko bishoboka.
Ndemera ko rwose kugeza ubu habagamo utubazo ariko iyo gahunda ni cyo ije gukuraho”.
Ikindi Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga kizajyana n’iyi gahunda ni uko hazabaho guca ibihano abatabyubahirije.
Uwase arakomeza, ati “Turimo gushyiraho ibihano bimwe na bimwe ku gukerereza kwishyura abakiriya binyuze mu buryo bwo guhererekanya amafaranga; dufite igihe, bigomba kutarenga cy’amasaha abiri ku mukiriya”.
Ubusanzwe uburyo bwa mbere bwakoreshwaga, hariho amasaha guhererekanya amafaranga byagiraga igihe bikorwa, mu masaha yagenwe, bikagira ingaruka mu kwishyura bikaba byatuma utegereza undi munsi.
BNR ivuga ko ubu buryo nibutangira gukoreshwa neza, buzongerera ingufu gahunda y’igihugu yo kutagendana amafaranga no kwishyurana mu ntoki.
Uburyo busanzwe bw’ikoranabuhanga ryakoreshwaga mu kwishyurana hagati y’amabanki mu kugeza amafaranga ku mukiriya, bwakoraga amasaha kuva saa mbiri z’igitondo bugafunga saa mbiri z’umugoroba, ariko ubu bukazajya bukora amasaha yose ku munsi.
