Abanyarwanda benshi mu byiciro by’imirimo bakoramo barakomeza gushimangira ko kuva hatangizwa uburyo bwo gushyira ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko mu binyabiziga byatanze umusaruro mwiza.
Tuyisenge J. Claude ni umuyobozi mukuru wa Kampani Sator Rwanda Limited icuruza utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor n’irindi koranabuhanga mu gucunga ingano y’imikoreshereze ya lisansi na mazutu by’imodoka. Avuga ko iryo koranabuhanga batangiye kurikora mu mwaka wa 2015 kugeza ubu bakaba bafite abakiriya bagera ku 2800 ariko agahamya ko ari ibyigaragariza buri muntu wese ugenda mu muhanda yaba ari ku kinyabiziga cyangwa amaguru ko impanuka zagabanutse.
Tuyisenge avuga ko impanuka ziterwa n’ibintu byinshi ariko biretse gufatwa muri ubwo buryo hagafatwa impanuka ziterwa no kurenza umuvuduko wagenwe wasanga izo mpanuka zaragabanutse mu rwego rwo hejuru.
Avuga ko akamaro ka Speed Governer akabonera ku kuba imfu z’abantu zaragabanutse kandi iyo bapfuye biba bihombya igihugu kuko abantu ari ubukungu bitewe n’akazi bakoraga. Speed Governor, zagabanyije ibihombo abatunze imodoka bahuraga na byo igihe yagize impanuka ikangirika akajya gukoresha.
Tuyisenge ati: “Iryo koranabuhanga ryongereye inyungu mu mafaranga haba kuri ba nyiri ibinyabiziga no ku bagenzi muri rusange. Indi nyungu ryazanye ni ukuzanira umutuzo abagenzi bakora ingendo zitandukanye kuko umugenzi aba yifuza kuva aho ahagurukiye akagera aho agiye mu mahoro”.
Muri rusange avuga ko inshingano z’iyo kampani ari ukubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego mu kureba niba utwo twuma turi mu modoka kandi dukora neza bigafasha kugera ku ntego zabyo.
Umuyobozi ushinzwe imicungire muri kampani itwara abagenzi Capital Express Ltd Mugabo Eric nawe yemera ko Speed Governor ari gahunda nziza yatekerejwe kandi yaziye igihe kuko yagize ibyo ikemura kandi itanga umusaruro nk’uko raporo zitangwa na Polisi y’Igihugu igenda ibigaragaza.
Mugabo ati: “Speed Governor ni gahunda nziza kandi yatugiriye umumaro tutanarebeye ku igabanuka ry’impanuka tukanareba mu buryo bw’imitunganyirize y’ibinyabiziga. Ni ukuvuga ngo ipine twakoreshaga amezi 2 ubu turarikoresha mu mezi 6 byumvikane ko harimo inyungu nyinshi. Ku bijyanye n’imikoreshereze y’imodoka mu gihe cyo gufata feri iyo umuntu yirukaga bimusaba ingufu nyinshi ubwo ni ko haba hangirika byinshi mu biyikoze bigendana nayo bigashira vuba. Rino koranabuhanga rero ryaje rikemura byinshi kandi mu bucuruzi tuba tureba byinshi kuko iyo twinjiza kurusha uko twasohoye tuba twunguka cyane”.
Mugabo akomeza ahamya ko Speed Governor ibafitiye akamaro batabasha gusobanura haba ari mu kunguka abanyarwanda bakagenda mu mutuzo ari no kwijinza kwa kampani barungutse. Ashimangira ko umushoferi utwariye imodoka ku muvuduko wa kilometero 60km/h undi akagendera ku muvuduko wa 100km/h baba batandukanye ugendera hasi aba afite ubuzima bwiza akanakora urugendo aruhuka.
Nziza Hussein, umuyobozi mukuru wa kampani Stella Express itwara abagenzi ashimira mbere na mbere inzego zatekereje gushyiraho iryo koranabuhanga kuko byagaragaraga ko hari ikibazo cyari cyugarije Abanyarwanda bitewe n’impanuka zabaga nyinshi bityo bakaba baramirwa.
Nziza avuga ko kubera ko umushoferi afite umuvuduko ntarengwa bituma barengera ubuzima bw’abantu batwaye, bigatuma gahunda ya Gerayo Amahoro igerwaho.
Akomeza avuga ko byagabanyije ibyagendaga ku bisohoka ku byo imodoka isaba kuko iyo zigendera ku muvuduko mwinshi ari ko zisaba kampani gusohora byinshi bizigendaho.
Avuga ko muri kampani yabo mbere y’uko iryo koranabuhanga ritangizwa na bo bari biyemeje gukangurira abashoferi babo kugenda neza ariko hari abafite kamere zidasanzwe batumva, abandi bakagira uburangare ariko ubu bihagaze neza.
Ni kenshi Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) zakomeje kugenda zihanangiriza abacokoza bakanacomokora utwo twuma mu binyabiziga.
Ubwo hari mu mwaka wa 2017 Polisi y’Igihugu yagaragazaga ko utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka Speed Governor yagize uruhare mu kugabanya impanuka ku kigero cya 65%, ni nako kandi muri iyi myaka ya 2019 nabwo mu biganiro polisi yagiranye n’itangazamakuru yerekanye ko iryo koranabuhanga ryagize uruhare mu kugabanya umubare w’impanuka zabaga.
