Barinubira serivisi bahabwa iyo bashaka guhererekanya ibinyabiziga

Hari abaturage bavuga ko bakomeje guterwa igihombo no kuba guhererekanya imodoka zaguzwe hagati yabo ibizwi nka ‘mutation’ bitakihuta kubera ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ngo gitinda kubaha serivisi.

Bamwe mu bagurisha imodoka bemeza ko mu minsi ishize, uwabaga yaguze imodoka byamusabaga nibura igihe kitarenze umunsi umwe ngo abe yamaze gukora mutation n’uwo yayiguze nawe, ndetse yanabonye icyangombwa cyemeza ko ari iye, kizwi nka ‘carte jaune’.

Emmanuel Muhirwa ucuruza imodoka yagize ati “Iyo wakoreshaga mutation wajyanaga n’uwo mwaguze, mugaca muri RPD kureba niba imodoka yujuje ibisabwa bakabasinyira, mukajya kuri RRA gukora mutation bigafata igihe gito cyane. Bakugezeho nta minota 20 byatwaraga iyo wabaga wujuje ibisabwa, bakagukorera ‘carte jaune’ ukagenda. Uyu munsi habaye impinduka zituma bakora umunsi ku munsi, ugiyeyo ntibagukorera uwo munsi, bakwaka dosiye yawe bakakubwira ngo tuguhaye rendevu igihe iki n’iki.”

Usibye abasanzwe bagurishanya imodoka hagati yabo bavuga ko bamara igihe kinini bategereje mutation, hari n’abagura ibinyabiziga mu cyamunara ikorwa na polisi na byo ntibikorerwe mutation. Bemeza ko bitera igihombo gikomeye ku baguriye ibinyabiziga gukora ubucuruzi.

Ruhetesha Jean de Dieu, umuturage w’i Remera mu Karere ka Gasabo yagize ati “Ingaruka ku waguze cyangwa uwagurishije, hari igihe imodoka waguze uba ukeneye kuyikoresha ubucuruzi; icyo gihe ntayikoresha businesi ko imodoka si iye, nta burenganzira ayifiteho.”

Hari abafite impungenge z’uko gutinda gukora mutation byatuma uwo imodoka yari yanditseho akomeza kubarwaho amakosa runaka nyamara yaragurishijwe.

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro y’imbere mu Gihugu Kayigi Emmanuel asobanura ko hari impamvu zatuma mutation itinda, cyane cyane izo gutambamira ikinyabiziga cyagurishijwe. Gusa ngo ntikwiye kuba intandaro ko iki kigo cyatanga serivisi.

Yagize ati “Ugira gutya ugasanga ikinyabiziga kigurishjwe muri cyamunara kigatambamirwa n’ubifitemo inyungu; nka polisi ikagiteza cyamunara cyaratanzweho ingwate muri bank. Cyangwa kigagurishwa umugabo ari gutandukana n’umugore, kikiburanwa umwe akaza kugitambamira. Kigurishijwe muri cyamunara ntikigire izo mpamvu, twagombye kuba dukora mutation mu buryo bwihuse. Turisuzuma ku ruhare rwacu niba hatarabayemo gutanga service mbi ariko tukabikora mu buryo bwihuse.”

Bamwe mu baturage bifuza ko mu gihe cyo gukora mutation hajya hakirwa abantu bacye bacye ku munsi ariko bagatahana ibyangombwa biba byabazinduye nk’uko byari bimeze mbere aho guhabwa indi gahunda. Hari n’abumva ubu buryo bwahuzwa n’urubuga Irembo aho gutakaza umwanya munini kuri Kigo gishinzwe imisoro n’amahoro, dore ko ngo hari n’ikinyabiziga gishobora kugurishwa kugeza ku muntu wa gatanu kitarakorerwa mutation kubera ko abantu bacibwa intege n’igihe kinini bisaba ngo uwaguze ikinyabiziga agihererwe ibyangombwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 13 =


Most Popular

To Top