Benediction yerekanye abakinnyi 5 izakoresha muri Tour du Rwanda 2020

Ikipe ya Benediction Ignite  ni imwe mu makipe azitabira Tour du Rwanda 2020 izatangira kuri iki Cyumweru  tariki 23 Gashyantare  kugeza 01 Werurwe 2020.

Tariki 21 Gashyantare 2020, ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’umuterankunga mukuru “Ignite Power” berekanye abakinnyi 5 bazaserukira iyi kipe muri Tour du Rwanda 2020.

Aba bakinnyi ni Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Renus, Nzafashwanayo Jean Claude, Manizabayo Eric na  Byukusenge Patrick.

Perezida wa Benediction Ignite, Munyankindi Benoit  yavuze ko uyu ari umwaka wa kabiri iyi kipe igiye gukina isiganwa  iri ku rwego rw’ikipe y’ababigize umwuga  ku rwego mpuzamahanga “UCI Continental Team”.

Iyi kipe yashinzwe muri 2005 yashyizwe kuri uru rwego muri 2018 ikina irushanwa rya mbere muri 2019 ari ryo Tour du Rwanda 2019. Munyankindi avuga ko ifite abaterankunga batandukanye barimo umuterankunga mukuru, Ignite Power akaba ari kampani mpuzamahanga ikora ibijyanye no gukwirakwiza ingufu zituruka ku mirasire y’izuba mu bihugu bitandukanye  muri Afurika birimo n’u Rwanda aho yabahaye miriyoni zisaga 40 z’amafaraga y’u Rwanda. Hari kandi Inyange, G-Skin, Vittoria, Team Africa Rising n’abandi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ignite Power, Munezero Ferdinand  yatangaje ko  bamaze imyaka 4 bakorera mu Rwanda kuko batangiye muri 2016 bakaba bafite intego yo gucanira abantu bagera kuri miriyoni ndetse bakaba bafite abakozi bagera ku bihumbi 3.

Avuga ko impamvu bahisemo gutera inkunga Benediction ari ukugira ngo ibikorwa byabo bimenyekane ku ruhando mpuzamahanga kandi banatange umusanzu wabo mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Benediction yiteguye kwitwara neza

Umutoza w’ikipe ya Benediction Ignite, Sempoma Felix yatangaje ko umwaka ushize wa 2019   batabashije gutsinda ariko uyu mwaka ari yo ntego. Ati: “Tour du Rwanda  ni irushanwa rikomeye muri Afurika  ugomba kwitabira witeguye neza bihagije”.

Yakomeje avuga ko biteguye bihagije aho bakinnye amarushanwa atandukanye yo kwitegura ndetse ko bari bamaze hafi amezi agera kuri 4 mu  kigo k’imyitozo i Musanze.

Ati: Iri rushanwa ririmo imisozi myinshi igera kuri 34, twateguye abakinnyi dukurikije uburyo bazakina  kuko hari abazamuka, abatambika ndetse n’abahanga mu guhatana ku  murongo  gusa abakinnyi mfite hafi ya bose  barazamuka. Tour du Rwanda ikenera kuba uzi abakinnyi muzahura na bo amakipe tuzahura turayazi ndetse n’abahabwa amahirwe turabazi”.

Kapiteni wa Benediction Ignite, Byukusenge Patrick yatangaje ko biteguye neza bihagije ko aho byapfiriye umwaka ushize wa 2019   bahakosoye  kandi ko ahantu hagoranye bahitoreje igisigaye ari ukwitwara neza kandi bifitiye ikizere.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Abdallah yashimiye cyane ikipe ya Benediction Ignite  ndetse n’umunterankunga wabo aho yavuze ko  hakenewe abaterakunga nk’aba kugira ngo umukino uzamuke.

Yakomeje avuga ko muri rusange bashyigikiye abakinnyi bose bazaserukira u Rwanda kuko uzatsinda wese aba ahesheje ishema igihugu. Yakomeje avuga ko bakoze igishoboka cyose kugira ngo abakinnyi bazamure morari kandi umusaruro nuboneka  bazagenerwa ishimwe.

Muri 2019, ikipe ya Benediction  yitabiriye « Tour du Rwanda 2019 », « Tour de Limpopo 2019 » muri Afurika y’Epfo, “Tour cycliste international de la RDC 2019”. ryegukanwe na Nzafashwanayo Jean Claude ndetse Tour du Senegal 2019 yegukanwe na Munyaneza Didier.

     

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top