Amakuru

Bernard Makuza yifatanyije Kwibuka n’abatuye ahahize ‘Komine Nshiri’

Perezida  wa Sena Bernard Makuza yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Busanze mu ahahoze ari komini Nshiri mu karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Aho yasabye abari aho ko nubwo Jenoside yasize Rwanda mu icuraburindi Abanyarwanda bagomba gukuramo isomo yo guhora baharanira kurinda umuryango nyarwanda.

Iki gikorwa cya bereye ku rwibutso rwa Musebeya ruri kuri Paroisse ya Musebeya mu Karere ka Busanze ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside isaga ibihumbi 6000. Abenshi biciwe aha ngo bari bahahungiye bateganya guhungira i Burundi.  Aba batutsi ngo bicishijwe ahanini n’uwari burugumesitiri wa Komini  Nshiri witwaga Kadogi wafatanyije n’interahamwe ndetse n’abasirikare.

Abarokokeye aha Musebeya kimwe n’uwuhagarariye Ibuka mu karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin basabye ahanini abagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kugaragaza aho imibiri yajugunywe kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top