Afurika ni umugabane mwiza wuzuyemo imigenzo ibihumbi n’ibihumbi, bimwe bizwi, n’ibindi bitazwi. Bimwe muri ibi biracyakorerwa mu bice bitandukanye kuri uno mugabane, nyuma y’imyaka myinshi yiterambere.
Icyakora, mu bice bimwe na bimwe by’umuryango wa Fulani, uherereye mu majyaruguru ya Nijeriya, abagabo biteguye gushinga urugo ntibabona inkwano zihagije kugira ngo babashe gusaba umugeni ndetse no kubaza ibijyanye niyo mihango y’ubukwe, cyane cyane iyo umugeni atoye ‘Sharo’ nkibisabwa ubukwe iyo bwenda gutangira.
Sharo ni umuco gakondo aho abasore ba Fulani muri Nijeriya bahatanira gushaka umugore. Abitabiriye amarushanwa bakubitwa inkoni n’ibiti kugirango bagerageze kwihangana kwabo.
Umuco wa ‘Sharo’ urimo gukubitwa, kandi mu gihe cyose cy’imyitozo ngororamubiri mbere y’ubukwe , umukwe arakubitwa n’abakuze mu baturage hagati kugirango abone umugore kandi yubahe.
Niba umugabo adafite imbaraga zihagije zo kwihanganira ububabare, ubukwe burahagarara. Urubyiruko rwinshi rwo muri ubu bwoko rwaranzwe no gukubitwa.
Ariko iki gikorwa cyaragabanutse mu myaka yashize, abagabo bamwe baba Fulani bavuga ko ari akaga kandi bibujijwe mu madini yinzaduka.
Usibye gukubitwa, umuryango w’umugeni ushobora guhitamo ‘Koowgal’, aribwo buryo bwo kwishyura inkwano, cyangwa ‘Kabbal’, umuhango w’idini usa n’ubukwe ariko mu gihe umukwe adahari.
