
Biravugwa ko Manchester City yemeye ko hari ibyo bumvikanye n’ushinzwe gushakira abakinnyi abakipe wa Erling Haaland, Mino Raiola, ko bari hafi gusinyisha rutahizamu wa Borussia Dortmund muri iyi mpeshyi.
Uyu musore w’imyaka 21 yifujwe cyane n’amakipe akomeye atandukanye harimo na Real Madrid, Barcelona na Paris Saint-Germain, kuko biteganijwe ko amasezerano afitanye n’ikipe ya Dortmund ari hafi kurangira.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ko Manchester City yagiranye amasezerano na Haaland, mu gihe Bayern Munich yanze gukomeza gushakisha uyu mukinnyi.
Umuyobozi mu ikipe ya Bayern, Oliver Kahn yabisobanuye agira ati: “Porogaramu yo kugura Haaland iri kure cyane y’ibyo twatekerezaga.”
Amasezerano ya Haaland yagiranye na Dortmund azangira mu mwaka wa 2024, ariko akubiyemo miliyoni 63 z’ama pound (miliyoni 75 z’ama euro) mu gihe hagize ikipe yifuza uyu mukinnyi.
Haaland azinjiza angahe muri Manchester City?
Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa Daily Mail Mike Keegan, Haaland yinjiza amapound arenga 500.000 buri cyumweru, bikaba byatuma aba umukinnyi uhembwa menshi muri Premier League.
Biteganijwe ko Manchester City izamusinyisha mbere yuko bashyira ikaramu ku mpapuro k’umasezerano y’imyaka itanu.
Dortmund kuri Haaland mu ikipe ya Manchester City
Mu minsi mike ishize, ikipe yo mu gihugu cy’Ubudage ikina muri shampiyona ya Bundesliga (Dortmund) yahakanye ko Manchester City yagiranye amasezerano na Haaland.
Sebastian Kehl, umuyobozi w’ikipe ya Dortmund mu mupira w’amaguru yashubije ati “oya” abajijwe niba hari ikipe yamaze kwerekana ko ishaka kwishyura uyu rutahizamu.
Ati: “Hariho ingingo yo kumurekura, urabizi, kandi hari igihe ntarengwa”.
