Bitunguranye umuhanzi Kizio Mihigo yiyambuye ubuzima

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare, umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye agapfa aho yari afungiye muri Sitasiyo ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Kizito yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Polisi ivuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko ikavuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito kwiyambura ubuzima.

Muri 2015 Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Tariki 14 Nzeri 2018, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Kizito asohoka muri gereza.

Nyuma y’umwaka hafi n’igice, ku wa Kuwa 13 Gashyantare 2020 inzego z’umutekano zashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top