Amakuru

BNR yasabye amabanki kwegera abakiriya bafite inguzanyo zibateye impungenge

Imibare mishya ya Banki Nkuru y’u Rwanda irerekana ko ingamba iyo banki yakomeje gushyiraho mu micungire y’urwego rw’imari yafashije kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo yaba hagati y’amabanki ku yandi n’inyungu amabanki yaka abikorera bafata inguzanyo mu bigo by’imari. 

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ibi byafashije amabanki kongera inguzanyo aha abikorera.

Nubwo ibyiciro byinshi bigize ubukungu bw’igihugu byahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ingamba zafashwe mu gukumira ingaruka z’icyo cyorezo ku rwego rw’imari zatanze umusaruro.

Gusa ngo nta byera ngo de, kuko Guverineri Rwangombwa asaba abanyamabanki kwegera abakiliya babo bafite inguzanyo ziteye impungenge bagafatanya gushakisha ibisubizo mu maguru mashya.

John Rwangombwa asobanura uburemere bw’iki kibazo, n’ingaruka cyateza ku rwego rw’imari n’ubukungu muri rusange mu bihe biri imbere.

Mu yindi mibare BNR yerekana harimo ko ibiciro ku masoko muri iki gihembwe cya 3 mu buryo usange byagiye munsi ya zero ndetse ngo icyuho ku bicuruzwa igihugu cyohereza ugereranije n’ibyo gitumiza ngo usanga cyaragabanutseho 3.2% bitewe no kwiyongera kw’ibyo u Rwanda rwagurishije hanze ku gipimo cya 58.3% ugereranije no kwiyongera kwa 12.7% kw’ibyo rwatumijeyo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top