Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, yatangaje ko yashyizeho ingamba zo guhangana n’ingaruka ku bukungu z’icyorezo cya Coronavirus (COVID-2019) cyaturutse mu Bushinwa zirimo inguzanyo y’ingoboka igenewe amabanki ya miriyari mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda zishobora kwiyambaza.
Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, yavuze ko ari mu rwego rwo kubona amafaranga ahagije, muri gahunda ya Banki Nkuru y’ u Rwanda yo gufasha amabanki kugira amafaranga ahagije mu bikorwa byayo.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko kuri izo ngamba ziyongereyeho inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe kisumbuye ku gisanzwe.
Ati “BNR yashyizeho inguzanyo y’ingoboka igenera amabanki ya miriyari mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (50 000 0000 0000) banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga ikazishyurwa ku ijanisha fatizo rya Banki Nkuru y’u Rwanda.
Iyo nguzanyo ikaba yamara igihe kingana n’amezi atatu, atandatu cyangwa cumi n’abiri. Iyi nguzanyo y’ingoboka ihari mu gihe cy’amezi atandatu kandi BNR izajya iyitanga mu bushobozi bwayo.”
Ikindi BNR yashyizeho ni ukwemerera amabanki kongerera igihe cyo kwishyura umwenda cyangwa se inguzanyo zisigaye, mu gihe abazibereyemo imyenda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-2019.
Muri ubu buryo, amabanki yemerewe mu buryo burenze ubusanzwe gusubiramo amasezerano y’inguzanyo kugira ngo borohereze abazibereyemo inguzanyo uko bakwishyura mu gihe bagize ingorane zo kwishyura uko byari biteganyijwe bitewe n’ingaruka z’icyorezo.
Mu bindi BNR yashyizeho, ni ukugabanya igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi. BNR yiyemeje ko kuva tariki ya 01 Mata 2020 ikigero kireberwaho igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi kigabanukaho 1% bityo kikaba 4% kivuye kuri 5% cyari kiriho.
BNR yiyemeje kandi ko izajya igurura impapuro mpeshwamwenda ku giciro k’isoko mu gihe uzifite yabuze undi muguzi ku isoko ry’imari n’imigabane kandi igihe cyo gutegereza undi muguzi kivuye ku minsi 30 gishyirwa ku minsi cumi n’itanu.
Ibigo n’amabanki bicuruza serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga nka terefone nabyo byiyemeje gukuriraho abantu ikiguzi cyo kohereza no kubikuza amafaranga mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abantu kwishyura no koherereza abantu amafaranga hakoreshejwe imiyoboro y’ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-2019 bwaterwa no gukora ku mafaranga mu ntoki kandi ashobora kugenderaho virusi yayo, bigakorwa mu gihe cy’amezi atatu.
BNR yakomeje gushishikariza abaturarwanda bose gukoresha ayo mahirwe bashyiriweho mu kwirinda gukora ku mafaranga n’intoki bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga, yizeza ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ngamba yashyizeho.
