Amakuru

BNR yatangije uburyo buzorohereza abafata inguzanyo

Ubusanzwe amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda agura cyangwa agurizwa amafaranga na Banki Nkuru y’Igihugu(BNR), habanje gukurwaho inyungu ya 5.5% by’ayo yasabye.

Yaba ari amabanki aguriza cyangwa agurisha amafaranga yayo muri BNR, nabwo akarinda kujya mu ipiganwa kugira ngo harebwe banki izayatanga irengejeho inyungu nto cyane munsi ya 5.5%.

Nk’ikigo gicuruza, banki yasabye amafaranga muri BNR nayo yahitaga ishaka uburyo iguriza umuntu wese uyisabye amafaranga, akazishyura arengejeho inyungu itari munsi ya 16% by’amafaranga yatanzwe.

BNR ivuga ko ubu buryo butuma benshi badafata inguzano mu mabanki, ndetse amabanki nayo akirinda kuyisaba amafaranga yo guha abashoramari, iterambere rikadindira rityo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR, Prof Thomas Kigabo avuga ko Politiki nshya y’Ifaranga yaringanije ikiguzi amabanki yayitangagaho mu kugura no kuyigurishaho amafaranga, byombi bikaba byegera 5.5%.

Prof Kigabo avuga ko ubu buryo buzatuma abantu ku giti cyabo n’amabanki bitabira gushaka amafaranga no kuyashora mu bikorwa bitandukanye, ibi bikaba byoroshya urujya n’uruza rw’ifaranga.

Ati “Ni ukugira ngo dushyigikire abacuruzi ku giti cyabo n’amabanki mu buryo bahahirana, kugira ngo habeho inyungu mu kintu cyose bakoze”.

Impuguke mu by’ukungu, Teddy Kaberuka avuga ko umushoramari wahawe ihenze bituma nawe agurisha ibyo akora ku giciro gihanitse, kugira ngo abashe kunguka no kwishyura ya nguzanyo ya banki.

Kaberuka agira ati “Nta nguzanyo itangwa n’amabanki iri hasi ya 16%, hari n’izigera kuri 20%, rero kugira ngo izi nguzanyo zitangwe hiyongereyeho inyungu nto bisaba ko hajyaho uburyo banki nazo zoroherezwa guhabwa amafaranga menshi”.

“Banki nizibona amafaranga menshi ahendutse, nazo zikayatanga ku bantu benshi bazajya bazungukira make make, ni byo bituma ibiciro nabyo bigabanuka, kuko niba umuntu ahawe amafaranga ahendutse yo guhinga ibirayi nawe bizatuma abigurisha kuri make igihe bizaba byeze”.

Akomeza asobanura ko nta cyizere abona cyo kuzagabanuka kw’ibiciro by’ibikenerwa by’ibanze abantu bakoresha mu buzima busanzwe, bitewe n’impamvu zitandukanye zitari igabanywa ry’inyungu ya banki gusa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top