Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi rwatangaje ko ku itariki ya 8 y’ukwezi gutaha ruzasoma umwanzuro ku rubanza rwa Bosco Ntaganda uregwa ibyaha by’intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Jenerali Bosco Ntaganda wahoze mu ngabo za Kongo no mu mitwe y’inyeshyamba, aregwa ibyaha 13.
Birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara bo gusambanya, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ntaganda arabihakana.
Aregwa ko yakoze ibi byaha mu ntara ya Ituri hagati ya 2002 na 2003.
Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwifashishije abatangabuhamya n’inzobere 80, naho uruhande rw’uregwa ruhamagaza abatangabuhamya 19 nk’uko uru rukiko rubivuga.
Abantu bagera ku 2,123 bahagarariwe baregeye indishyi muri uru rubanza. Ubushinjacyaha buvuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Ntaganda ari benshi cyane.
Mu 2006, uru rukiko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Bosco Ntaganda kubera ibyo byaha rumucyekaho.
Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.
Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.
Nyuma ajya mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.
Umwanzuro ku rubanza rwe rumaze imyaka itatu uzasomwa ku wa mbere ku itariki ya 8 y’ukwa karindwi saa yine z’igitondo ku isaha ya La Haye, ari nayo saha ya Ituri mu burasirazuba bwa Kongo.
