Bosenibamwe Aimé wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service) yitabye Imana azize uburwayi.
Bosenibamwe wanabaye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yavukiye mu Murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu yitabye Imana afite imyaka 42 y’amavuko.
Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(DRC).
Yashakanye na Gloriose Sifa, akaba atabarutse bari bafitanye abana bane.
