Ubukungu

BRD na EIB basinye amasezerano y’inguzanyo

Kuri uyu wa Kabiri, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda na Banki y’u Burayi y’ishoramari, zasinyanye amasezerano y’agaciro ka miliyoni 30 z’Amayero, azatangwa nk’inguzanyo n’impande zombi kubikorera mu Rwanda.

Ni amasezerano ashingIye kuri gahunda y’iyi banki yo kuzahura ishoramari n’ubukungu byazahajwe n’icyorezo cya Covid19 mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ingamba za leta zo kuzahura ubukungu zishingiye ahanini ku kunganira abikorera kugira ngo bifashe kuzamura imyanya mishya y’akazi.

Yaba ubuyobozi bw’iyi banki y’ishoramari ndetse n’uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bahuriza ku kuba u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu mikorere ivana abaturage mu bibazo byatewe n’icyorezo cya covid19, akaba ariyo mpamvu biborohera kuba ariho bahera gahunda zose zigenewe ishoramari n’iterambere mu karere u Rwanda rugerereyemo.

Umuyobozi mukuru wa BRD izanyuzwamo ayo mafaranga, Kampeta Sayinzoga yavuze ko aya mafaranga yiyongera ku bushobozi iyo banki yakomeje kubaka bwo kwihutisha iterambere binyuze mu mishinga minini ariko bakanunganira banki z’ubucuruzi gushora amafaranga mu bikorera bafite imishinga yazamura iterambere ry’abanyarwanda benshi.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 28 =


To Top