Bruce Melody yatangijeTeleviziyo igamije kuzamura umuziki Nyarwanda

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ku mazina y’ubuhanzi, yashinze televiziyo yiswe “Isibo TV” cyangwa “I TV” mu mpine, ku bufatanye n’umujyanama we Kabanda Jean de Dieu.

Iyi televisiyo yatangiye yerekana imiziki gusa, kuri ubu iri kugaragara ku bafite dekoderi ya StarTimes, kuri shene (Channel) y’121, gusa ngo biteganyijwe ko mu minsi iri imbere izaba yageze no ku yandi ma decoderi.

                                         Isibo TV kuri ubu iboneka kuri StarTimes gusa

Nubwo Bruce Melody afite imigabane kuri iyi Televiziyo, ngo ntibivuze ko indirimbo ze arizo zizajya zikinwa gusa, ahubwo  ngo ni umwanya mwiza ku bahanzi mu kuzamura umuziki w’u Rwanda binyuze mu biganiro n’amasezerano bazajya bagirana na ba nyiri iyi televiziyo.

Biteganyijwe ko Isibo TV izajya inanyuzwaho ibiganiro mu minsi iri imbere ahanini byibanda ku myidagaduro, intego yayo ikaba ari ukuzamura umuziki ukava ku rwego uriho ubu ukajya ku rwisumbuye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top