Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Shyara bavuga ko kuba Umuco Nyarwanda ugenda ucika ahanini ari uko Amadini yaduka muri iki gihe agendana n’ibigezweho, ugasanga Urubyiruko rw’Abakobwa n’Abasore badatinya kuyajyamo bambaye imyambaro itajyanye n’Umuco wacu nk’Abanyarwanda.
Nyirahabimana Fraziya w’imyaka 81 y’amavuko avuga ko usanga Amadini y’iki gihe nta mategeko ashyiraho akwiye kugenderwaho mu gusigasira Umuco bityo ugasanga ugenda ukendera bitewe n’iterambere ry’iki gihe. Gusa yemeza ko mu rusengero Umuntu ashobora kuhakura imyitwarire inogeye, imyambarire ikwiye ndetse n’imvugo Imana yishimira.

Nyirahabimana Fraziya w’imyaka 81/ (Iburyo)
Ku ruhande rw’Abayobozi b’amadini, Pasiteri Jean Pierre Hategekimana wo muri ADEPR Ururembo rw’Iburasirazuba ruherereye mu Karere ka Bugesera, Paruwasi ya Gihinga, yemeza ko Amadini yakagize uruhare runini mu kwimakaza Umuco binyuze mu butumwa n’inyigisho zitangirwamo.
Yagize ati : “Amadini atandukanye y’inzaduka yagiye atuma Ivugabutumwa ryacu rigenda rihinduka kuko muri iki gihe iyo umuntu agiye gushinga idini aba afite impamvu ashingiyeho. Hari umuntu ufite impamvu yo kwamamaza Ivugabutumwa rishingiye ku Bwami bw’Imana muri we, ariko hakaba hari n’undi ushinga idini agamije kwibonera amafaranga atitaye ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda.”

Pasiteri Jean Pierre Hategekimana wo muri ADEPER ku rurembo rw’Iburasirazuba
Uyu mubobozi asaba Abanyamadini kwigisha ijambo ry’Imana bagendeye ku muco Nyarwanda, hagamijwe gusana imitima y’abayoboke.
Sheikh Mupenzi Uthumani Umuyobozi w’Umusigiti wa Nyamata, avuga ko ubusanzwe idini ya Isilamu (Islam) rivuga Umuco, kuko Islam bivuga kwicisha bugufi imbere y’amategeko y’Imana.

Sheikh Mupenzi Uthumani Umuyobozi w’umusigiti wa Nyamata
Avuga ko icya mbere bigisha abantu ari ukugira imikoranire hagati y’abandi abo aribo bose, yaba ari Abayisilamu cyangwa atari bo, ntagire uwo abangamira mu mikorere iyariyo yose, akirinda imico imutesha agaciro nk’Umunyarwanda, nk’Umuyisilamu, iyo mico kandi akaba ari ngombwa ku muntu uwo ariwe wese.
Sheikh Mupenzi yagize ati : “Twe idini rya Islam ryigisha ko ikintu cya mbere kizinjiza umuntu mu Ijuru ari imico myiza, gutinya Imana no kugira imico myiza. Imico rero ubanza kuyigira ku giti cyawe ikubahisha, ukagira n’imico ituma abandi bakwibonamo ntubabangamire yaba iwawe mu rugo, ku kazi, n’ahandi.”
Uyu muyobozi agira inama abandi banyamadini kuba bakwigira k’Umuco w’Idini ya Islam kuko yumva Umuco wabo haraho uhurira n’umuco Nyarwanda ugendeye nko ku myambarire, kubaha Imana, gutabarana, kugira urukundo no gufashanya.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco nka bamwe mu bafite inshingano zo gusigasira Umuco, bavuga ko hari ubufatanye n’amadini mu kuwusigasira.

Dr Jacques Nzabonimpa Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC)
Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yagize ati:”Amadini tumaze igihe kinini dukorana nayo, ndetse kugeza ubu dufite umushinga turi gutegura wo gukora Itorero mu madini atandukanye.”
Avuga kandi ko hari ibitabo by’indagagaciro z’Umuco Nyarwanda byagiye byandikwa bigizwemo uruhare n’amadini, cyane ko kuri we yemeza ko ibyavuzwe na Padiri, Pasiteri cyangwa Haji (Hadji) gifatwa nk’ihame.
Usibye ubu bufatanye busanzwe buri hagati y’amadini n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Jacques avuga ko ibiganiro bigikomeje mu bafatanyabikorwa bose hagamijwe kureba uko Umuco Nyarwanda wakomeza gusigasirwa bigizwemo uruhare na buri munyarwanda wese.
Tumukunde Dodos
MENYANIBI.RW
