Buravan yahuye n’umwana wa nyakwigendera Papa Wemba

Dushime Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan ubwo yageraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa aho yari yagiye kwitabira iserukiramuco ku kibuga k’indege yakiriwe n’umukobwa wa Papa Wemba wari icyamamare muri Afurika kubera muzika ye.

Mu mashusho amara umwanya muto Buravan agaragara atwawe mu modoka umukobwa agenda amuganiriza ariko nyuma aza gutungurwa n’uko uwo mukobwa ari umwana wa nyakwigendera Papa Wemba.

Umukobwa na we yahise amubaza niba se yari azwi cyane mu Rwanda bamuhamiriza bamubwira ko yari icyamamare bari bamuzi bihagije.

Yagize ati “Ndi umukobwa wa Papa Wemba”. Buravan na we ati “Umukobwa wa Papa Wemba?” Umukobwa ati “ Yego” , Buravan aratangara ati “Ohh”. Ni ko umukobwa yahise amubaza niba se yari azwi cyane mu Rwanda ati “Yari azwi cyane mu Rwanda?”. Buravan ati “Yego”.

Iserukiramuco Yvan Buravan yaririmbyemo yarihuriyemo kandi n’umuhanzi ukunzwe muri iki gihe uzwi nka Ya Levis ukomoka muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko akaba aba mu Bufaransa.

Umuhanzi Yvan Buravan azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Garagaza”, “Bindimo”, “Si belle”, kandi afite n’izindi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top