Amakuru

Bwa mbere ku Isi hagaragaye ingwe yanduye Coronavirus

Ingwe y’ingore ifite imyaka ine yo mu cyanya cy’inyamaswa (zoo) cya Bronx mu mujyi wa New York bayisanzemo coronavirus.

Iyi ngwe yitwa Nadia, birakekwa ko aribwo bwandu bwa mbere bw’iyi virusi ya Covid-19 buvuye ku bantu bujya ku nyamaswa.

Bronx Zoo ivuga ko isuzumwa ry’iyi virusi ryakozwe rikanemezwa na Laboratwari(laboratoire) isuzuma inyamaswa yo muri leta ya Lowa.

Nadia, hamwe n’izindi ngwe nkuru eshatu n’intare ebyiri, birakekwa ko zandujwe n’umukozi uzitaho ufite iyi ndwara ariko utari ufite ibimenyetso.

Mu mpera z’ukwezi gushize, izi nyamaswa zatangiye kugaragaza ibimenyetso birimo inkorora hashize iminsi zihuye n’uyu mukozi utatangajwe imyirondoro.

Paul Calle umukuru w’abaveterineri bo kuri iyi Zoo yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru, ko ari ubwa mbere ku isi bumvishe umuntu wanduje inyamaswa nayo ikarwara.

Bwana Calle avuga ko ibi babonye bagiye kubiha ibindi byanya by’inyamaswa n’ibigo bikora ubushakashatsi ku kwandura kwa Covid-19.

Usibye Nadia, indi biva inda imwe yitwa Azul ndetse n’intare eshatu zikomoka muri Afurika nazo yagaragaje ibimenyetso, kugeza ubu ngo zikaba zitagishaka kurya nka mbere.

Bronx Zoo ivuga ko itazi uburyo iyi virusi ikura mu mubiri w’inyamaswa nk’intare n’ingwe. Ibi ngo bikaba bigiye gutuma bakurikirana n’izindi nyamaswa kugira ngo nazo bamenye niba nta kibazo zahura nacyo.

Iyi Zoo kandi ivuga ko yizeye ko izi nyamaswa zafashwe zizakira, kuko ngo usibye ibyo bimenyetso zigaragaza, zimeze neza kandi ziri kwitabwaho mu buryo bushoboka.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top