Nishimwe Naomie wegukanye Nyampinga w’u Rwanda 2020, nyuma y’urugendo rutoroshye yagiye anahuriramo n’inzitizi ariko byose yarabyiregagije kugeza ubwo atorewe kuba Miss Rwanda 2020.
Uyu mukobwa mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutorwa, yavuze ko hari igihe cyageze agacika intege ku buryo yumvaga n’irushanwa nyirizina yaryihorera akivanamo.
Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 yaryinjiyemo yiyamamarije mu mujyi wa Kigali.
Akimara gutsindira guhagararira Umujyi wa Kigali, yahise atangira kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kuba akorana bya hafi na MTN Rwanda bityo hakaba hari abagaragazaga impungenge z’uko iyi sosiyete yeteye inkunga Miss Rwanda 2020 yazagira uruhare mu itsinda rye.
Ari abategura iri rushanwa cyangwa ubuyobozi bwa Miss Rwanda bose bavuze ko uyu mukobwa kwinjira mu irushanwa nta tegeko yishe ndetse arimo mu buryo bwubahirije amategeko.
Bose bahumurije abakurikirana iri rushanwa bababwira ko kuba uyu mukobwa hari uburyo yakoranye na MTN Rwanda ntacyo byamwongereraho.

Nishimwe Noamie n’ibisonga bye
Nyuma yo guhagararira Umujyi wa Kigali, Nishimwe Naomie mu ijonjora ry’ibanze yaserukanye umushinga wo kurwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression).
Uyu mushinga waherekeje Nishimwe Naomie kugeza umuhesheje ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020 yambitswe mu birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.
Usibye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto wahembwe na Bella Flowers yamugeneye 1 200 000frw.
Nishimwe Naomie yayoboye abandi bakobwa mu majwi kuva mu ijonjora ry’ibanze kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa yarushaga abandi bakobwa amajwi yaba kuri Internet no mu buryo bwa SMS.
Ikamba rya Miss Rwanda Nishimwe Naomie yegukanye ryamuhesheje kwegukana ibihembo binyuranye. Nka Nyampinga w’u Rwanda 2020 yagenewe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 yatanzwe na Suzuki binyuze muri Rwanda Motor ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yemerewe kandi umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods.

Miss Rwanda 2020 Naomi yahawe imodoka
Nyampinga w’u Rwanda yemerewe kwivuza ku buntu ku ivuriro ryitwa Ubuzima Polyclinique no gusohokera muri Camellia agafata icyo ashaka mu gihe kingana n’umwaka azamarana ikamba.
Yemerewe itike y’indege izamujyana i Dubai n’ibindi byose bijyanye n’urugendo azakora mu rwego rw’ikiruhuko, iyi ikazatangwa na kompanyi yitwa Multi Design Group.
Keza Salon yemeyeko izamukorera ibijyanye n’imisatsi ndetse no kwita ku bwiza bwe mu gihe cy’umwaka wose.
Yemerewe gucapirwa inyandiko zose ku buntu ku bintu byose azaba ashaka muri Smart Design, mu gihe True Connect yo yamwemereye internet y’umwaka ku buntu.
Mu gihe agiye mu birori, uyu mukobwa azajya yambikwa na Ian Boutique ku buntu ahabwe n’imyenda ya Siporo y’ubuntu muri Magasin Sport Class.
Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda buri mwaka ahita anatsindira itike yo guhagararira igihugu muri Miss World.
Ishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 ni umwana w’imyaka 21 upima metero 1.70 akaba yari yambaye nimero 31 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
