Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ku nshuro ya 6 ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi nka “Rwanda Governance Scorecard (RGS). Muri rusange mu nkingi 8 zisanzwe zisuzumwa, inyinshi zasubiye inyuma ugereranyije na raporo y’umwaka ushize.
Muri izi nkingi 8 izabashije kuzamuka mu manota ni 3 gusa, izo ni inkingi uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yazamutseho 1.34%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yazamutseho 0.56% n’ iyubahirizwa ry’amategeko yazamutseho 0.12%.
Ku rundi ruhande izindi nkingi 5 zisigaye zamanutse mu manota.
Kuzamura imibereho y’abaturage byamanutseho amanota 7.03% kuko uyu mwaka iri ku gipimo cya 68.5% bivuye kuri 75.5% umwaka ushize.
Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare na yo yamanutseho amanota 3.9 % kuko yavuye kuri manota 76.7% umwaka ushize agera kuri 73% uyu mwaka.
Imitangire ya serivisi na yo yagabanutseho amanota 3.7%, ava kuri 74.2% umwaka ushize aba 70.5% uyu mwaka.
Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi na yo yamanutseho 1.6%, amanota ava kuri 78% agera kuri 76.4% uyu mwaka.
Urwego rw’umutekano ruracyari ku mwanya wa mbere, gusa amanota yagabanutseho 0.6% kuko umwaka ushize rwari rufite amanota 94.9% ubu rukaba rufite 94.2%.
Kurwanya ruswa n’akarengane na byo byazamuye amanota muri uyu mwaka kuko byageze kuri 84.2% avuye kuri 83.7% muri raporo y’umwaka ushize.
