Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga abantu n’umuryango,itegeko riteganya ko abana bavuka bazajya bandikirwa ku bigo by’ubuvuzi bakimara kuvuka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko hejuru ya 90% by’abana bavukira kwa muganga, nyamara 56% bonyine akaba ari bo bandikwa mu bitabo by’irangamimerere ku murenge.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu ivuga ko ngo ibi bituma imibare y’abana bavuka itamenyekana neza bityo n’iganamigambi ntirigende neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibi ari byo byatumye iri tegeko rivugurwa.
Yagize ati “Kugira ngo byorohereze ababyeyi n’imiryango, n’Abanyarwanda muri rusange, ku bijyanye n’iyandikwa ry’abavutse cyangwa iyandukuza ry’abitabye Imana. Icya gatatu, rifite impamvu nyamukuru yo kugira ngo nk’Igihugu tugire buri gihe imibare y’irangamimerere isobanutse kandi yuzuye ijyanye n’igihe tugezemo.”
Ubusanzwe itegeko rigenga abantu n’umuryango ryateganyaga ko umukozi ushinzwe irangamimerere akorera ku murenge cyangwa kuri ambasade.
Abadepite bashimye izi mpinduka, gusa bagaruka ku guhuza ibyakozwe n’umukozi ku bigo by’ubuzima n’ukorera ku murenge.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura ko iri tegeko rigiye gufasha gukemura ibyo bibazo byo kudahuza inyandiko zo ku bigo by’ubuvuzi n’izo ku mirenge.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo muri 2016 riteganya ko umwana ukivuka yandikwa mu minsi 30, mu gihe mbere yari iminsi 15 gusa. N’ubwo igihe cyongerewe ariko, ngo abantu ntibabyitabira ku gihe.
