Byukusenge yasoje aruwa 13 naho Konstantinov yegukana irushanwa

Konstantinov Radoslav ukomoka muri Bulgaria  akaba akinira ikipe ya Martigues SC mu Bufaransa ni we wegukanye irushanwa mpuzamahanga  ryo gusiganwa ku magare  ryabereye muri Cameroun “Tour du Cameroun 2019” kuva tariki 01  kugeza 09 Kamena 2019 naho Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda, Byukusenge Patrick wari wegukanye intera ya 7 yasoreje ku mwanya wa 13.

Uyu mukinnyi yegukanye iri siganwa nta ntera n’imwe yegukanye mu 8 zakinwe gusa akaba yaragendaga aza hafi ku rutonde rusange dore ko yanayoboye uru rutonde nyuma y’intera ya kabiri.

Ubwo iri siganwa ryasozwaga, tariki 09 Kamena 2019 hakinwe intera ya 8 aho bakinnyi  bavaga Bafia berekeza Younde. Iyi ntera ya kilometero 122.8  yegukanywe na  Kamzong Abossolo Clovis ukomoka muri Cameroun akaba yarakoresheje amasaha 2, iminota 52 n’amasegonda 30. Ku mwanya wa kabiri hasoje Sabbahi El Houcaine wo muri Maroc  (02h52’30”), Mahdar Martin  wo muri Slovakia asoreza ku mwanya wa 3 ( 02h52’30”) naho  Konstantinov Radoslav asoreza ku mwanya wa 4 (02h52’34”).

Muri rusange Konstantinov Radoslav ni we wegukanye irushanwa aho muri kilometero 1087.3  yakoresheje amasaha 27, iminota 09 n’amasegonda 04. Ku mwanya wa kabiri hasoreje CISSE Isiaka (27h09’24”) naho ku mwanya wa 3 hasoreza Byukusenge Patrick (27h09’44”).

Konstantinov Radoslav ukomoka muri Bulgaria

Iri siganwa umwaka ushize wa 2018 ryari ryegukanwe na Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe y’u Rwanda gusa uyu mwaka nta bwo byamugendekeye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 11.

Imyanya abakinnyi b’u Rwanda bajeho

Uretse Byukusenge Patrick waje ku mwanya wa 3 na Uwizeyimana waje ku mwanya wa 11, Manizabayo Eric (17), Mugisha Moise (19), Nzafashwanayo Jean Claude  wegukanye intera ya 6  yasoreje ku mwanya wa 32 naho  Ruberwa Jean Damascene asoreza ku mwanya wa 33.

Mugisha Moise ni we wabaye umukinnyi witwaye neza ahazamuka. Ikipe ya Maroc ni yo yegukanye umwanya wa mbere  ikurikirwa n’u Rwanda naho  SNH Velo  yo muri Cameroun  isoreza ku mwanya wa 3. Abakinnyi 40 ni bo babashije gusoza muri 51 bari batangiye isiganwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 9 =


Most Popular

To Top