Cassa Mbungo Andre uherutse gutandukana na AFC Leopard yo muri Kenya yamaze kugirwa umutoza wa Rayon Sports FC, nyuma ko kwirukana Espinoza Martinez wahoze ayitoza azize umusaruro muke.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti: “Twishimiye kubamenyesha ko uwahoze ari umutoza wa AS Kigali, Police FC, Kiyovu SC na AFC Leopard yo muri Kenya, Cassa Mbungo Andre ari umutoza mukuru wa Rayon Sports guhera kuri uyu wa Gatatu.”
Cassa Mbungo yasinye amasezerano yo gutoza Rayon Sports muri uyu umwaka w’imikino, mu gihe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 21.
Nyuma yo guhabwa iyi kipe, Cassa yavuze ko azi neza ko Rayon Sports ari ikipe isaba byinshi kuko yahanganye nayo imyaka myinshi, gusa ngo nawe ni umutoza umenyereye igitutu kandi uhora aharanira igikombe.
Ati: “Nishimiye kwinjira muri uyu muryango kandi nizeye ko ibihe byanjye muri iyi kipe bizaba byiza. Abavuga ko ntoza umupira utaryoshye kandi wo kugarira, nababwira ko biterwa n’urwego rw’amakipe mba ntoza. Rayon Sports yo biratandukanye kuko ari ikipe ifite abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru.ˮ
Cassa Mbungo abaye umutoza wa kane utoje Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, nyuma ya Olivier Ovambe, Roberto Oliviera (Robertinho) na Javier Martinez Espinoza yaje asimbura.
