Choeur International de Kigali yateguye igitaramo

Abaririmbyi bahuriye muri Choeur International de Kigali, bateguye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye usanzwe uzwi nk’umunsi wizihizwaho Mutagatifu Valentin (Saint Valentine’s Day).

Iki gitaramo kizaba gikubiyemo indirimbo zigiye zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane mu Isi ya muzika ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere kandi zatunganyijwe na bamwe mu bagize Choeur International.

Mu ndirimbo zizaririmbwa higanjemo indirimbo zitandukanye nka Classique, pop, na R&B. Muri zo harimo izashimishije abantu mu myaka yashize z’abahanzi nka John Legend, Marriah Carey n’abandi ndetse n’iz’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Christopher, Masamba n’abandi.

By’umwihariko kandi harimo izizaririmbwa ‘a cappella’, izizaririmbwa ziherekejwe n’ibindi bicurangisho bitandukanye, izizaririmbwa n’abantu ku giti cyabo nka Nicole Irakoze, Mutimukeye Flora.

Hari izizaririmbwa n’amatsinda nka The Bright Five Singers, hamwe n’abacuranzi nka Ndoli Ndahiro Pacis Eusèbe, Joachim Kabeza n’abandi benshi bose baherekejwe na Choeur International.

Iki gitaramo cyiswe “Saint Valentine’s Day Concert” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2019 (ku munsi nyirizina wahariwe abakundanye) muri Grand Legacy hotel; iherereye i Remera, guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000 frw mu myanya y’imbere (VIP), 5,000frw na 8,000 Frw ku bantu babiri (couple), mu byicaro bisanzwe. Ku bashaka amatike, ubu aragurishirizwa muri Economat, muri Librairie Saint Michel ndetse no kuri Hotel Grand Legacy.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo udushya nk’aho hazatangwa igihembo kuri couple izaba yahize izindi mu kwambara ndetse no guseruka neza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top