Umuhanzi Muneza Christopher wigaruriye imitima ya benshi biganjemo igitsina gore, yahishuye ko hari abakobwa benshi bamusaba urukundo babinyujije kuri Instagram ariko akabahakanira.
Uyu musore ari mu bahanzi bake baririmba ku rukundo ku kigero cya 99% by’indirimbo ze zose. Indirimbo ze zituje ziganjemo imitoma zagize uruhare rukomeye mu kwigarurira imitima y’abakunda iyi ngingo ku buryo budasubirwaho.
Uburyo agaragara mu maso, imyambarire n’igihagararo cye bikurura umubare w’abakobwa batari bake, baba bumva nta cyabarutira kwegeka imisaya yabo mu gituza cye.
Kuri ubu ikoranabuhanga ryarabyoroheje kuko kuvugisha umuntu ntibisaba ko mwaba mwahuye cyangwa ufite nimero ye ya telefone. mupfa kuba muhuriye ku mbuga nkoranyambaga ni nk’ako kanya!
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nk’icyamamare ajya abona ubutumwa bwinshi bw’abakobwa bamusaba urukundo, akabahakanira ariko mu buryo butuma bamuvaho nk’abafana.
Ati “ Ubutumwa bwinshi bw’abakobwa bansaba ko dukundana ndabubona. Iyo rero umuntu agize intege nke kubera impano yawe biri mu nshingano zawe kumurinda. Mubwiza ukuri kandi mba ntagomba kumutakaza nk’umufana kuko hari ibyago byinshi ko umuntu wagukunze bigeze aho ushobora kumubwira nabi cyangwa ashobora kutabona ibyo yari akwitezeho agahinduka.”
Yongeyeho ko konti ye ya Instagram yigeze kwinjirwamo n’undi muntu atamenye, maze atereta abo bakobwa karahava bamwe anabaka amafaranga ababeshya ko yarwaye.
Ati “Uwanyijiriye yaterese abakobwa […] Hari ubutumwa tuba dufite bw’abantu batubwira ko badukunda cyane. We rero yahise abubyaza umusaruro, yahise asaba abantu amafaranga baranayamuha. Nyuma hari abanyandikiye ubona urukundo rwari rugeze aharyoshye mbiseguraho mbabwira ko atari njye.”
N’ubwo Christopher yemeza ko abakobwa bamusaba urukundo abahakanira, ntiyerura ngo avuge niba hari uwo yeguriye umutima we cyangwa se niba atarabyinjiramo. Igisubizo cye ni “icyo ni ikintu cyonyine nsigaranye ntashaka gushyira mu itangazamakuru ibindi byose mwarabimenye”.
Abantu ngo bazamenya umukunzi we mu gihe ‘azaba ahari koko, yemera kujya mu itanganzamakuru kandi habura iminsi mike ngo ubukwe bube.’
Christopher aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Ko Wakonje’ igaragaza ibibazo by’isenyuka ry’ingo byugarije umuryango nyarwanda.
