Mu gihe hirya no hino ku Isi hari inkubiri yo gusubika ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi birimo n’inama kubera impungenge z’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19, Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth yo ikomeje.
Mu kiganiro yagiranye n’abikorera bo mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko ka corona giteye impungenge muri iki gihe, guverinoma y’u Rwanda yahisemo gukomeza imyiteguro y’iyo nama ari nako inakurikiranira hafi aho ikibazo cya Corona virus cyerekeza.
Akamanzi yashimangiye ko hagendewe ku gihe kibura ngo inama ya CHOGM iteranire I Kigali, kugeza ubu u Rwanda na Commonwealth muri rusange basanga nta mpamvu n’imwe yatuma imyiteguro y’iyo nama idakomeza.
Biteganyijwe ko inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM izabera i Kigali hagati ya tariki 21 na 28 z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka, ikazitabirwa n’ababarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’icumi.
