Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul yemeje ko ingendo hagati y’intara n’izindi zizafungurwa tariki ya 1 Kamena 2020 mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Iyi nama kandi yemeje ko kuri iyi tariki aribwo abatwara abagenzi kuri moto n’abanyamagare(Abanyonzi) aribwo bazakomorerwa gukomeza ibikorwa byabo.
Izindi mpinduka zagaragaye muri iyi nama ni uko gushyingirwa imbere y’ubuyobozi byemewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 15. Gusezerana mu nsengero cyangwa ibirori byo kwiyakira byo ntibyemewe.
Amasaha yo kuba abantu bari mu ngo zabo nayo yongeweho isaha ashyirwa saa tatu aho kuba saa mbiri z’ijoro nkuko byari bisanzwe.
