Zimwe muri kaminuza zitandukanye zo ku isi zatangiye gufata umwanzuro ukomeye wo gufunga ibikorwa byazo kugirango hirindwe ikwirakwira rya virusi ya Corona yiswe Covid19.
Zimwe muri izi kaminuza twavuga, harimo Africa Nazarene University isanzwe ikorera mu gihugu cya Kenya aho iyi Kaminuza yafashe umwanzuro wo gufunga ishuri bityo isezerera abanyeshuri, abakozi n’abari abayobozi bayo ibasaba gusubira iwabo imuhira mu gihe kitazwi.
Nkuko byatangajwe n’umwe mubayobozi b’iyi Kaminuza bwana Stanley Bhebhe, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe mu kwirinda ko iki cyorezo cyagera mubanyeshuri bahiga bityo bikaba byagorana cyane kugihashya.
Uyu muyobozi akaba yavuze ko umwanzuro nyawo aruko buri wese yasubira imuhira kugeza igihe iyi virusi ya Coronavirus izarangirira.
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bukaba butangaza ko kuva kuruyu wa mbere taliki ya 16 Werurwe 2020 abanyeshuri bose bagomba kuva mu kigo bakagana mu miryango yabo aho igihe cyo kugarukira bazakimenyeshwa binyuze ku rubuga rw’iyi kaminuza hamwe no kunkuta nkoranyambaga za Africa Nazarene University
Uretse iyo Kaminuza kandi, taliki ya 10 Werurwe 2020, Kaminuza ya Catholic University of East Africa yatangaje ko yatangiye uburyo bwo gutanga amasomo kubanyeshuri bayigamo aho ayo masomo bayafata bataha mungo zabo bitewe na Coronavirus
Muri kaminuza zitandukanye zo ku isi, ubuyobozi bwazo bukomeje gufata umwanzuro wo gutanga amasomo yabo mu buryo bwa online aho umunyeshuri yiga ari kuri murandasi yibereye iwabo mu rugo kugirango hirindwe ikwirakwizwa ry’iyi virus.
Zimwe muri kaminuza ziherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mijyi ya California na NewYork zimaze gufunga amasomo zitanga bitewe na Coronavirus
California
•California Institute of the Arts
• Cal State Long Beach
• University of California, Berkeley
• University of California, Los Angeles (UCLA)
• University of Southern California
• Stanford University
Connecticut
• Yale University
Delaware
•University of Delaware
District of Columbia
• American University
• Georgetown University
• George Washington University
Florida
• University of Florida
• University of North Florida
• University of South Florida
• University of West Florida
• Florida Polytechnic University
• Florida State University
• New College of Florida
• University of Central Florida
• Florida Agricultural and Mechanical University (FAMU)