Nyuma y’uko Julio Morley, Umuyobozi w’irushanwa rya Nyampinga w’Isi agaragayeho COVID-19, Nyampinga w’Isi Toni-Ann Singh yashyizwe mu kato, ngo akunda kuba ari kumwe na we dore ko amufasha mu bujyanama.
Julio yagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus mu ntangiriro z’iki cyumweru agiye kwa muganga basanga yaramaze kwandura iki cyorezo atangira kwitabwaho kandi ngo arimo kugenda amera neza.
Ibi byatumye Nyampinga w’Isi 2019 Toni-Ann Singh atangira gukurikiranirwa hafi akaba yashyizwe mu kato.
Coronavirus imaze amezi 3 yadutse. Inamaze hafi ukwezi kumwe ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryemeje ko iyi ndwara ari icyorezo ndengakamere cyugarije Isi.
Uburyo bukomeye bwo kuyirinda ni ukwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no kugira isuku cyane cyane gukaraba ibiganza.
Nyampinga Toni-Ann Singh akomoka muri Jamaica akaba afite imyaka 24 y’amavuko
