Crystal Telecom yongeye kunguka nyuma y’ibihombo bya MTN

Sosiyete ya Crystal Telecom (CTL) ifite 20% by’imigabane muri MTN Rwandacell, iravuga ko yongeye kubona inyungu nyuma y’ibihombo MTN yahuye na byo muri 2017.

Inyungu za CTL muri MTN ziyongereyeho Miliyari 3,2 umwaka ushize, biziba igihombo cya Miliyari 8,5 yahuye na cyo muri 2017, bityo yizigamira izindi Miliyari 1,5%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CTL, Kamagaju Rutagwenda Evelyn, avuga kongera kunguka byatewe no kuba MTN itarongeye kugwa mu makosa atuma ishyirirwaho ibihano.

Umwaka ushize wabaye mwiza kuri MTN kuko itongeye guhomba, ahubwo inyungu yayo yiyongereyeho 21,6% nk’uko Kamagaju abisobanura.

Ati, “Iryo zamuka ryatewe n’ubwiyongere bw’amakarita yo guhamagara (airtime), abafatabuguzi, Mobile Money na serivisi za interineti.”

Kamagaju avuga amafaranga MTN yasohoye (expenses) na yo yagabanyijwe, nyuma y’aho MTN itakaje Miliyari 15,5 kubera ibihano yashyiriweho n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Icyo gihe RURA yahanishije MTN ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’Amafaranga Miliyari 7,3 kubera kwimurira serivisi z’ikoranabuhanga hanze y’u Rwanda itabiherewe uburenganzira.

Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), na cyo uwo mwaka cyaciye MTN ihazabu ya Miliyari 8,3 kubera amakosa yakoze mu rwego rw’imisoro.

MTN Rwandacell yabimburiye andi masosiyete y’itumanaho rya telefoni ngendanwa mu Rwanda mu mwaka wa 1998. Imibare yo kugera mu Kuboza 2018 yerekana ko MTN ifite abafatabuguzi Miliyoni 4,5.

Umubare w’abafatabuguzi ba MTN wavuye kuri Miliyoni 3,4 mu mwaka wa 2017 ugera kuri Miliyoni 4.5 muri 2018 mu gihe umubare w’abakoresha interineti ya MTN na wo warazamutse ugera kuri Miliyoni 3,4 muri 2018 uvuye kuri Miliyoni 2,6 mu mwaka wabanje.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top