Diamond Platnumz yatumye abantu bacika ururondogoro

Umuhanzi Diamond umaze kwamamara muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no k’umugabane wa Afurika, akaba ari nawe nyiribikorwa bya WCB mu gihugu cya Tanzania yerekanye uburyohe bw’urukundo ari kumwe n’umukobwa Tanasha Donna Oketh.

Ubwo amafoto y’uyu muhanzi Diamond Platnumz yaramaze kugera hanze bigaragara ko uyu mukobwa ariwe nyirabayazana wo kuyashyira ku karubanda, abantu bacitse ururondogoro bavuga byinshi bijyanye n’urukundo hagati ya Diamond n’umukobwa Tanasha.

Kuva mu mwaka ushize wa 2018 ubwo Diamond yatangiraga kugaragara ari kumwe n’uyu mukobwa Tanasha bamwe bavuze ko bari mu rukundo ariko banyir’ubwite barabihakana.

Diamond na Tanasha birengagije amagambo y’abantu kenshi, gusa amafoto bashyize hanze benshi bahamije ko aba bombi baba bameranye neza mu rukundo.

Tumukunde Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top