Don Moen mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda, yavuze ko yatangajwe n’ukuntu u Rwanda ari rwiza.
Avuga ko atakekaga ko aza gusanga u Rwanda rumeze neza, abishingiye ahanini ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 25 ishize.
Don Moen ni umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Afite imyaka 69 y’amavuko.
Ati “Nishimiye uburyo u Rwanda ari rwiza byantunguye cyane nta bwo nabyiyumvishaga”.
Yavuze ko kandi yigeze kuba afite urugendo abona indege yari irimo abantu benshi b’i Burayi abajije aho bagiye bamubwira ko bagiye mu Rwanda mu biruhuko no kureba igihugu kiza yumva ahise amenya ko u Rwanda ari rwiza.
Don Moen yavuze kandi ko hari hashize imyaka igera kuri 20 atumirwa kuza gutaramira mu Rwanda ngo ariko ntibyari byarigeze bishoboka.
Kuri iyi ngingo yavuze ko yari isaha y’Imana atari yagera.
Yagize ati: “Hari hashize imyaka igera kuri 20 mu Rwanda bansaba kuzagutaramira aha nkumva mbishaka gusa nta bwo nzi icyatumaga bitaba nibaza ko ari isaha y’Imana yari itari yagera”.
Uyu muhanzi kandi yabwiye abahanzi b’urubyiruko kudacika intege abasaba kurushaho gukora cyane. Ati “N’iyo watangira uririmbira abantu 10 Imana niba yarabikugeneye igihe kizagera uririmbire imbere y’abantu benshi”.
Yavuze kandi ukuntu yigeze kujya mu kabyiniro hari itsinda ririmba indirimbo zidahimbaza Imana baza kumusaba kujya ku rubyiniro kuririmba ajyaho atangira aririmba indirimbo ye yitwa “God will make a way” abantu barishima cyane.
Aho yaririmbiye kandi ngo yahahuriye n’abo bakunda kwita “ Cowboy” bamubwira ko banyuzwe no kuba bumvise ubutumwa bwo mu ndirimbo ye yaririmbiye aho.
Kugira ngo kandi abashe kuba akiri icyamamare kuva aho yatangiriye kuririmba, Moen yavuze ko icyamufashije ari ukutajarajara mu madini no kugira umuryango mwiza.
Icyamamare Don Moen yasobanuye ko urugo yavukiyemo yarusanzemo ibicurangisho bya muzika bitandukanye ababyeyi be bakajya bamusaba kwiga gucuranga piano ngo gusa ni umuhanga mu gucuranga igicurangisho kitwa umwirongi “Violin”.
Avuga ko yabikoraga yangira kuko yumvaga adateganya kuba yaba umuhanzi ngo ariko nyuma yo kuba umuhanzi yaje kubona ko iyo abimenya mbere yari kurushaho kubishyiramo umuhate.
Mbere y’uko yinjira mu buhanzi yavuze ko hari umwe mu bo muryango we wamubwiye ko yarose Don Moen aririmba imbere y’imbaga y’abantu ariko Moen abibwiwe arabikerensa ngo gusa ntibyatinze yaje kubona ukuri ko ibyo yamubwiye byaje kuba byo.
