Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda icyorezo cya coronavirus, rwasohoye “itangazo ryihutirwa rigenewe amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari, n’utubyiniro.”
Bene ibi bikorwa by’ubucuruzi barasabwa gushyira ibikoresho by’isuku aho ababagana n’abakozi binjirira no guhagarika ibikorwa byose by’imyidagaduro kugeza hatanzwe andi mabwiriza.
Abakiriya ba resitora bakirwa bicaye, RDB yanzuye ko bagomba kubahiriza byibura intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, ibyo bikagenzurwa kandi bikubahirizwa n’abayobozi b’ibi bikorwa by’ubucuruzi.
Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 8 banduye coronavirus, icyorezo cyadutse mu Bushinwa kigakwirakwira ku migabane itandukanye y’Isi.
Umunyarwanda wari uherutse mu birwa bya Fiji n’umugore we, ni bamwe mu bamaze kwandura iyo ndwara.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima asaba abantu kwirinda gusuhuzanya bakorana mu ntoki no guhoberana, kuko ari bimwe mu byoroshya ikwirakwira ry’iyi virusi.
Abambara ‘mask’ kimwe n’abambara ‘gant’, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko ntacyo bibafasha mu kwirinda iki cyorezo, ko ibyo bikwiye kwambarwa n’abantu barwaye cyangwa ababitaho.
Hagati aho amashuri n’insengero bimaze iminsi bifunzwe mu gihugu hose, kimwe n’ibizamini by’akazi mu nzego za Leta na byo itangazo ryasohotse ejo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rivuga ko byahagaritswe kuko mu bizamini hahurira abantu benshi.
Biri mu murongo umwe n’icyemezo cyafashwe mbere na Minisiteri y’Ubuzima, gisaba abaturarwanda bose kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya iyo ndwara ihangayikishije Isi, cyane cyane u Butaliyani.
Ibindi bihugu byo mu Karere byagaragayemo coronavirusi ni Kenya ifite abarwayi bane na Tanzania iherutse gutangaza ko ifite umwe.
