Dore bamwe mu bahanzi bakunwe mu njyana ya Rap

Injyana ya Rap ni imwe mu njyana ku Isi zikundwa n’abatari bake. Iyi njyana iririmbwa hagendewe ku mudiho w’indirimbo hakanashyirwamo amagambo aba ameze nko kuvuga imbwirwaruhame.

Abaririmba iyi njyana ahanini bakunda kuvuga ko ari injyana umuhanzi agaragarizamo ibyiyumviro byose by’umwihariko iby’agahinda dore ko ari injyana abirabura bo muri Amerika bakoresheje berekana agahinda banyuzemo mu gihe cy’ubucakara.

Bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi njyana umuntu yavuga

Nas waririmbye indirimbo yitwa “Hate me now”, “I can”, “If I ruled the World” “Just a moment” n’izindi. Uyu muraperi ubusanzwe yitwa Nasir Bin Olu Dara Jones akaba ari umunyamerika wabonye izuba ku ya 13 Nzeri 1973.

Pusha T ubusanzwe witwa Terrence LeVarr Thornton na we ni umuraperi w’Umunyamerika wakunzwe cyane muri iyi njyana.

Umuraperi Pusha T wavutse ku ya 13 Gicurasi 1977 yakunzwe ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Untouchable”, “ Blocka” n’izindi.

P Diddy ubusanzwe witwa Sean Combs na we ni umuraperi wakanyujijeho. Uyu muhanzi wavutse ku ya 4 Ugushyingo 1969 asanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “I need a girl”, “Coming home” n’izindi.

Undi muraperi umuntu atakwirengagiza ni Fat Joe ubusanzwe witwa Joseph Antonio Cartagena, wavutse ku ya 19 Kanama 1970 akaba yarakunzwe ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “So excited”, “Lean back”, “What’s love” n’izindi.

Fat Joe

Nyakwigendera Notorious Big wari waravutse ku ya 21 Gicurasi 1972 akitaba Imana ku ya 9 Werurwe 1997 yari yarakunzwe ku ndirimbo zirimo iyitwa “ Nasty girl”.

Lil’ Kim ubusanzwe witwa Kimberly Denise Jones wavutse ku ya 11 Nyakanga 1976 we yakunzwe ku ndirimbo yitwa “Took us a break”, “Wake me up”, “Crush on you” n’izindi.

Lil Kim wakunzwe bikomeye hambere

Eve Jihan, Lil Wayne, Jay-Z, Kanye West, Rick Ross, Kendrick Lamar, Tyga, Future, The Game na 50 Cent na bo abaraperi bakunzwe cyane kandi bamwe no muri iyi minsi baracyakunzwe.

Muri aba bahanzi kandi harimo n’abavangamo injyana izwi nka Hip Hop.

Ugukundwa kwa Rap kandi kwaje gukura kugera muri Afurika no ku yindi migabane.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top