Dore ibyo wamenya ku matora y’Abasenateri aregereje.

Guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nzeri 2019, mu Rwanda hazaba amatora y’Abasenateri. Agiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amatora ya mbere yabaye mu mwaka wa 2003, ubwo u Rwanda rwavaga mu nzibacyuho, andi yabaye ku itariki 26-27 Nzeri 2011.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yasobanuye ko kuva ku wa 22 Nyakanga kugeza ku wa 09 Kanama 2019, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izakira kandidatire z’abashaka kwiyamamaza izohereze mu Rukiko rw’Ikirenga kuko ari rwo ruzisuzuma rukanazemeza, izemejwe zizagarurwa muri iyi Komisiyo izitangarize Abanyarwanda.

Kuva ku wa 27 Kanama kugeza ku wa 15 Nzeri 2019, hazabaho igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida, ku wa 16 Nzeri 2019 habeho amatora y’Abasenateri 12 batorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 17 Nzeri 2019 hateganyijwe itora ry’Umusenateri utorerwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, ku wa 18 Nzeri 2019 ni itora ry’Umusenateri utorerwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Munyaneza avuga ko bitarenze itariki ya 30 Nzeri 2019, NEC izatangaza burundu Abasenateri batowe. Abariho ubu bazasoza manda yabo ku wa 9 Ukwakira 2019.

Abasenateri batowe mbere y’uko Itegeko Nshinga rivugururwa mu 2015 bari bafite manda y’imyaka 8 idashobora kongerwa, aho iri tegeko rivugururiwe Abasenateri bazajya bagira manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Uko Abasenateri batorwa

Munyaneza asobanura ko Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 (Abadepite bo baba ari 80), hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego.

Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.)

Abandi 4 na bo bashyirwaho mu bihe bitandukanye bikozwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Abasenateri bashyirwaho mu bihe bitandukanye kugira ngo imirimo y’uru rwego idahagarara mu gihe hari abarangije manda hategerejwe gutorwa abandi, kuko Sena ari urwego ruhoraho, rutajya ruseswa nk’uko bikorwa ku rw’Abadepite igihe andi matora yegereje.

Munyaneza akomeza avuga ko mu Basenatera 14 harimo 12 batorwa hakurikijwe Intara n’Umujyi wa Kigali, bitewe n’umubare w’abaturage bazituyemo.

Mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, mu Ntara y’Amajyaruguru 2, mu zindi Ntara hagenda hatorwa batatu. Batorwa mu ibanga mu buryo buziguye, bagatorwa n’inzego zatowe n’abaturage; Inama Njyanama z’uturere na Biro z’Inama Njyanama z’imirenge.

Abasenateri babiri basigaye baturuka mu barimu n’abashakashatsi; umwe atorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, undi agatorerwa mu yigenga.

Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Foto Gisubizo G.)

Inshingano za Sena

Agaruka ku nshingano za Sena, Munyaneza yagize ati: “Sena ifite inshingano zikomeye mu mibereho y’Igihugu hashingiwe ku mahame remezo ari mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ajyanye n’uburyo Abanyarwanda bahisemo kuyoborwa, bahisemo kubana mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, ibijyanye no kurwanya Jenoside no kuyikumira, ibirebana n’imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi. Sena ifite inshingano zo kureba ko ayo mahame yubahirizwa n’inzego za Leta zose zibishinzwe n’Abanyarwanda ku giti cyabo”.

Indi nshingano ni iyo gutora amategeko kuko hari adatorwa n’Abadepite kubera uburemere bwayo.

Ati: “Nko gutora Itegeko Nshinga, gutora amategeko ajyanye n’ubusugire n’umutekano by’Igihugu, kwemeza amasezerano mpuzamahanga Igihugu cyagiranye n’ibindi bihugu no kwemeza abayobozi bakuru mu nzego za Leta mbere y’uko bajya mu mirimo yabo no kumva ibibazo by’abaturage”.

Yongeyeho ati: “Ni urwego Abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa, bakamenya kurutandukanya n’Umutwe w’Abadepite. Ni urwego rushinzwe kureba uburyo Igihugu kiyobowemo”.

Muri aya matora nubwo buri Munyarwanda wese adatora, Munyaneza avuga ko buri muturage wese ayafitemo uruhare, agomba kumva ko ari amatora y’abantu bafite inshingano zikomeye, iyo bamaze gutorwa baba ari Abasenateri b’Igihugu, bahagarariye Abanyarwanda muri rusange.

Ati: “Uruhare rw’umuturage ni ukumenya izo nshingano za Sena kuko na we ziramureba, akumva ko urwo rwego ruhari kandi rufite inshingano zikomeye, ikindi ni uko abazatora ari we wabatoye, ni we bahagarariye, bibaye na ngombwa abaturage bashobora kuganira n’abo batoye ku bijyanye n’aya matora”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa ko abaturage bumva uruhare rwabo bakayakurikirana, babishaka bakagera n’aho abakandida biyamamariza bakumva uko biyamamaza. Abashinzwe kuzatora by’umwihariko na bo bakabiha umwanya bakitabira kwiyamamaza ndetse no gutora kugira ngo hazatorwe Abasenateri bafite ubushobozi, ubunararibonye bujyanye n’inshingano Sena ifite.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ashimira Abanyarwamda muri rusange uburyo bagira uruhare mu matora, akanibutsa abatorwa kumva ko gutorwa ubwabyo bidahagije ko ababatoye hari icyo baba babategerejeho cyane cyane mu bijyanye no kwiteza imbere, mu bijyanye n’imibereho yabo n’ibindi. Abatowe bakwiye kumva ko bagiranye amasezerano n’ababatoye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top