Dore mu mafoto Abahanzi bakomeje muri Salax Award

Itangazwa ry’abahanzi batanu batanu bakomeza muri buri cyiciro mu bihembo bya Salax Awards 7, byahuriranye n’itangazo ry’abatunganya umuziki bazwi nka producers ryamagana ibi bihembo.

Ishyirahamwe ry’abatunganya muzika mu Rwanda (RAPO), mu ijwi ry’umuyobozi mukuru waryo Gatsinda Jean Paul (Jay P), ryasohoye itangazo rivuga ko ridashyigikiye itangwa ry’ibi bihembo.

Impamvu ikaba iyihe? Imitegurire y’ibi bihembo “idahesha agaciro umwuga w’abatunganya umuziki mu Rwanda.” Iri tangazo ryasohotse ku mugoroba watangajwemo abahanzi bakomeza.

Umuhango wo gutangaza abahanzi bakomeza watinze gutangira kuko wagombaga gutangira 18:30 ariko saa 20:30 akaba ari bwo umushyushyarugamba Kate Gustave yari ageze kuri ‘stage’.

Mu biganiro mu matsinda mbere y’uko umuhango nyir’izina ugera, wasangaga iri tangazo ry’abaproducers rigarukwaho cyane, benshi barinenga.

Intandaro y’iri tangazo ikaba ko mu byiciro bizahembwa hatarimo icyiciro cy’aba-producers nk’uko byagendaga mu bihe byashize ubwo ibi bihembo byategurwaga n’Ikirezi Group.

Ntiturabasha kuvugana na Jay P ngo twumve neza ingingo bashingiyeho bandika iri tangazo, ariko umuyobozi wa sosiyete ya AHUPA irimo gutegura ibi bihembo, Ahmed Pacifique, yabaye nk’urikomozaho.

Ahmed mbere yo gutangaza abahanzi bakomeza mu byiciro icyenda byagenwe yibukije ko indirimbo y’umwaka izahembwa, hazahembwa nyirayo (umuhanzi), producer wakoze audio n’uwakoze video yayo.

Mu yandi magambo, nubwo nta cyiciro cy’aba-producers kirimo, producer wakoze amajwi n’uwakoze amashusho by’indirimbo izatoranywa nk’indirimbo y’umwaka, na bo bazahembwa.

Mu biganiro mu matsinda, wasangaga abenshi bavuga ko iri tangazo ry’abaproducers ryamagana Salax Awards ritari rikenewe ndetse bagahamya ko rikoma mu nkokora iterambere rya muzika nyarwanda.

Alex Muyoboke uzwiho kuba yarabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, yavuze ko nta bihembo bitagira inenge, bityo ko aba-producers bagombaga kugaragaza ibitekerezo byabo mu bundi buryo bikazahabwa agaciro umwaka utaha aho gusohora itangazo ryamagana ibihembo by’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande ariko, hari abasaga n’abarishyigikiye, bakavuga ko aba-producers bagombaga gutekerezwaho birenze guhembwa ku ndirimbo y’umwaka, nk’abantu b’ingirakamaro mu ruganda rwa muzika batunganya indirimbo zose zigira abahanzi abo bari bo.

Mu kiganiro Producer Tuyishime ‘David’ yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko n’ubundi itangazo rya RAPO ritazatuma ibihembo by’uyu mwaka bidatangwa, bityo ko ntacyo ritwaye kuko ibyo rivuga ari ukuri.

Ati, “N’ubundi gusohora itangazo, sinzi niba itangazo riri buhagarike award (itangwa ry’ibihembo), ariko bishobora gufasha award y’ubutaha kunoga”. Abahanzi bakomeje Abahanzi bakomeje bari mu byiciro icyenda, ariko hari n’ibindi byiciro biziyongeraho bikaba 12, ibyo bitatu bindi bikaba ari igihembo cy’indirimbo y’umwaka, umuhanzi w’umwaka n’umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika nyarwanda, yaba akiriho cyangwa atakiriho. Uwakomeje wese yari yandikiwe amafaranga ibihumbi 100, uwakomeje mu byiciro bitandukanye akaba yatsindiye ibihumbi ijana ukubye umubare w’ibyiciro yatsinzemo.  Umuhanwi w’indirimbo z’umuco (Best Culture and Traditional Artist)• Clarisse Karasira• Jules Sentore• Sophia Nzayisenga• Déo Munyakazi• Mani Martin

Uhereye ibumoso ni Sophia Nzayisenga, Ahmed Pacifique uyobora AHUPA, Clarisse Karasira, uwari uhagarariye umuterankunga Star Times, Deo Munyakazi na Mani Martin

Umuhanzi mwiza w’indirimbo zaririmbiwe Imana (Best Gospel Artist)• Israel Mbonyi • Serge Iyamuremye • Uwimana Aimé • Patient Bizimana • Gentil Bigizi  Itsinda ry’umwaka (Best Group Award)• Just Family• The Same• Tresor• Active• Yemba Voice Umuhanzi ukizamuka (Best Upcoming Artist)• Sintex• Yvan Buravan• Alyn Sano• Marina• Andy Bumuntu Umuhanzi mwiza wa Afrobeat (Best Afrobeat Artist)• Tino• Danny Vumbi• Davis D• Uncle Austin• Mico Da Best

Umuhanzi mwiza wa RnB (Best RnB Artist) yabaye  Bruce Melody, Yverry, Yvan Buravan, King James, Social Mula

Umuhanzi mwiza wa Hip Hop (Best Hip Hop Artist) yabaye  Bull Dogg, Jay C, Riderman, Khalfan, Ama G The Black

 Umuhanzi mwiza w’igitsinagore (Best Female Artist) yabaye Asinah, Young Grace, Marina, Queen Cha, Alyn Sano

Umuhanzi mwiza w’igitsinagabo (Best Male Artist) yabaye Bruce Melody, Israel Mbonyi, King James, Yvan Buravan, Riderman

Yvan Buravan yatsinze mu byiciro bitatu (umuhanzi ukizamuka, umuhanzi w’igitsinagabo n’umuhanzi mwiza wa RnB), aza ku isonga mu bahanzi batsinze mu byiciro byinshi.

Abandi batsinze mu byiciro bibiri bibiri ni Alyn Sano, Rideman, King James, Bruce Melody, Marina na Israel Mbonyi.

Twabibutsa ko Salax Awards ari ibihembo byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 biteguwe n’abari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda barimo Mike Karangwa, Emma Claudine na Ally Soudy.

Icyo gihe hahembwaga abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2008. Ibihembo icyo gihe byari bishyigikiwe cyane ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi, haba ku ruhande rw’ababihatanira n’abafana.

Uko imyaka yagiye yicuma ni ko hagiye hazamo kidobya kugeza ubwo habuze n’abaterankunga, bituma mu mwaka wa 2015 bidatangwa, bigaruka muri 2016 ariko na bwo ntibyatangwa kuko habuze amikoro.

Uyu mwaka byakabaye bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, ariko ibizatangwa uyu mwaka ni ibya 7 kuko hari imyaka ine bitatanzwe (2015, 2016, 2017, 2018).

Sosiyete ya AHUPA irimo kubitegura ubu, yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’Ikirezi Group cyabiteguraga kikaza kubura abaterankunga. Iby’ubu bizatangwa ku nkunga ya Star Times.​

‘Final’ izaba kuwa 29 Werurwe 2019, aho umuhanzi wese uzegukana igihembo mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni, mu gihe mu bihembo by’ubushize yegukanaga ibihumbi 500.​​​

Uyu muhango witabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo ababashije gukomeza n’abatagize ayo mahirwe barimo Senderi International Hit na Jay Polly

Queen Cha mbere yo gutangazwa mu bahanzi bakomeje mu cyiciro cy’abakoze cyane b’igitsinagore

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top