Ibihumbi by’abanyarwanda byabukereye! Ni umunsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda kuko ariwo washibutsemo u Rwanda tubona ubu nyuma y’urugamba rwamaze imyaka ine rwo kubohora igihugu cyari mu maboko y’abicanyi.
Kuri Stade Amahoro i Remera, niho hakoraniye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ibi birori bikomeye. Saa moya z’igitondo, imiryango ya Stade Amahoro yari yamaze gufungurwa, abantu batangira kwinjira ari benshi.
Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj. Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.
Abakuru b’ibihugu batandatu barimo Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana nibo baraye bageze mu Rwanda bitabiriye uyu muhango.
Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.
Abayobozi bakuru batangiye kugera kuri Stade Amahoro. Ubimburiye ni Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Kirunda Kivenjija na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa.
Akarasisi kagizwe n’amasibo 22 niko gatangije ibiriro muri Stade Amahoro. Kagizwe n’amatsinda y’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda n’Abapolisi y’u Rwanda.


















