Dore uko imyitozo y’Amavubi muri Cap-Vert yagenze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye mu gihugu cya Cap-Vert, aho igomba gukina umukino wo gushaka itike ya CAN 2021, umukino utegerejwe ku munsi w’ejo.

Ku munsi w’ejo tariki 10/11/2020, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye ibikorwa by’imyitozo muri Cap-Vert, aho mu gitondo aba bakinnyi bakoze imyitozo y’imbaraga muri Gym, naho nyuma ya Saa sita bakorera imyitozo ku kibuga kizaberaho umukino.

Abakinnyi bose uko bahagurutse I Kigali babashije gukora imyitozo nta kibazo, ndetse bakaniyongeraho abakinnyi babiri barimo Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Djihad Bizimana ukina muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi bahuriye n’abandi muri Cap-Vert.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, yavuze ko kugeza ubu umwuka umeze neza ndetse ko intego ari ugushaka amanota atandatu mu mikino ibiri ikurikirana bagomba gukina na Cap-Vert.

Amafoto yaranze umunsi w’ejo

Babanje gufata amafunguro

Bakurikizaho imyitozo ya Gym

Abakinnyi bongeye no gupimwa COVID-19

Basoreje mu myitozo ku kibuga bazakiniraho

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top