Mu gihe tariki nk’iyi ari umunsi muzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse ari nako bakora ibikorwa bitandukanye biganisha ku kwibuka.
Ubwongereza
Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Theresa May amaze kwandika ku rukuta rwe rwa tweeter ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati:” Today I am reflecting on the hundreds of thousands of lives lost in the Rwandan genocide 25 years ago. This was a tragedy and it remains as important as ever to make sure such atrocities are not repeated. #Kwibuka25
Ubufaransa
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufarana Jacques Kabare amaze kuvuga ko Ubufaransa buhagararirwa na minisitiri Bruno le Maire, ubushinzwe ubukungu n’igenamigambi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Bufaransa kandi, Abanyarwanda bakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, kuri uyu muns ibatangiye imurikabikorwa ribera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ‘Memorial Shoah’ mu mujyi wa Paris, aho abashaka kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kugera kuva ubu kugeza tariki 02 Gicurasi 2019.
Ububiligi
Mu bubiligi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu akaba na minisitiri w’ingabo amaze gushyira indabo ku cyimenyetso cyashyiriweho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kenya
Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari muri Kenya, kuri uyu munsi bazindukiye mu rugendo rwo kwibuka (Walk to remember) aho rwahereye ahitwa Nairobi: KICC – Uhuru Highway rukomereza Haile Sellasie Ave- Parliement Rd- rugakomeza Harambe Ave- Taifa Rd- ubundi bakagaruka KICC.
Swede
Ambasade ya Swede mu Rwanda, imaze kwandika ku rukuta rwayo rwa tweeter ubutumwa bwo gukomeza no kwifatanya n’Abanyarwanda bugira buti “Uyu munsi turibuka kandi turaha icyubahiro abagore, abagabo n’abana bishwe nta mpuhwe muri bimwe mu bihe bibi byaranze ikinyejana cya 20. Ntabwo dukwiye kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twibuke Twiyubaka
Ububiligi
Abanyarwanda bari mu bubiligi bateguye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikorwa bitangira ku isa 10h30 kugeza ku isasita, bigasozwa n’ijambo rya Ambasaderi Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Etiyopiya
Abanyarwanda baba muri Etiyopiya nabo bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Batangiye bacana urumuri rwo kwibuka.
