Amakuru

Dr. Kalibata yashimiwe guhindura ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa muri Afurika

Dr. Agnes Kalibata yahawe igihembo n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abashakashatsi bakora amoko y’ibihingwa muri Afurika (APBA) ku bw’uruhare yagize kandi akomeje kugira mu guhindura no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ndetse n’uruhererekane rw’ibiribwa ku mugabane w’Afurika.

Dr. Kalibata ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA) akaba n’impuguke mu buhinzi, ubworozi na Politiki, cyane ko yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu 2014.

Mu mezi make mbere yo gutangira inshingano nshya muri AGRA muri Nzeri 2021, Dr. Kalibata yabanje kuba Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere rya kaminuza y’u Rwanda

Igihembo yahawe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021, gishimangira uruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi no kwimakaza umutekano w’ibiribwa urambye muri Afurika.

Umuyobozi w’Ihuriro APBA Prof. Eric Yirenkyi Danquah yavuze imyato Dr. Kalibata, kubera ubwitange adahwema kugaragaza mu kurwanya inzara n’ubukene ku mugabane w’Afurika kuva ubwo yigaga ibijyanye n’ubuzima bw’udukoko n’ibinyabutabire bigize ibinyabuzima (Entomology and Biochemistry), igihe yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse no kuri ubu ayoboye AGRA.

Prof. Eric Yirenkyi Danquah yagize ati: “Mu myaka itandatu wamaze uri Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, ubukene mu Rwanda bwagabanyutse ku kigero cya 20%. Wateje imbere urwego rw’ubuhinzi ruva ku ngengo y’imari ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika rugera kuri miliyoni 150 z’amadolari. U Rwanda kandi rwabaye igihugu cya mbere cyasinye amasezerano agamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika. Ufatwa nk’umwe mu Baminisitiri bageze kuri byinshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Mu myaka 6 yamaze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr. Kalibata yagize uruhare mu ishyirwaho rya Politiki z’ubuhinzi zitandukanye no kuzamura abahinzi bato byabaye umusingi w’intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’ubuhinzi kugeza n’ubu.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuzima bw’udukoko n’ibinyabutabire bigize ibinyabuzima (Entomology and Biochemistry), n’iy’icya gatatu mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Dr. Kalibata kandi afite n’impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.

Yamaze imyaka igera mku 10 akora mu Kigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku buhinzi bwo Hagati (International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute) gikorana na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, Ikigo cy’Amerika cyita ku Bumenyi (National Academy for Sciences/NAS), cyamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage bo ku mugabane w’Afurika abinyujije mu buhinzi bugezweho.

Mu 2018, na bwo Dr. Kalibata yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere idasanzwe itanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’ubuhinzi bw’Afurika.

Mu 2012 nanone yari yahawe igihembo cyitwa Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bw’Afurika.

Kuri ubu muri AGRA, Dr. Kalibata ayoboye itsinda ry’impuguke mu buhinzi zisaga 200 zituruka mu bihugu 11; izo mpuguke zose ziri ku rugamba rwo guharanira ko abahinzi babona imbuto n’ifumbire byujuje ubuziranenge ku rwego rwo hejuru, kubatera inkunga ndetse no kubashakira amasoko.

Ibyo bigerwaho binyuze mu gushishikariza za Guverinoma gushyigikira iterambere rya Politiki z’ubuhinzi zijyanye n’igihe no gusigasira ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guharanira iterambere ry’ubuhinzi rirambye.

Igihembo Dr. Kalibata ahawe n’Ihuriro APBA ni cyo giheruka vuba ahaariko umuhate we ntuhwema gukururira inzego zitandukanye kumuha ibihembo no kumwongerera inshingano zituma arushaho kugaragaza umwihariko mu buyobozi.

Mu mwaka wa 2019, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yamugize intumwa yihariye mu Nama ya 2021 yiga ku ruhererekane rw’ibiribwa yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri.

Mu byo yari ashinzwe harimo gukorana n’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa mu gushyiraho ubuyobozi, gutanga amabwiriza n’inama bikenewe ngo inama igende neza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 − 5 =


To Top