Dr Ngirente yitabiriye inama y’Ishyiramwe rya za Banki nkuru z’Ibihugu

Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente muri iki gitondo yitabiriye inama ya 42 y’Ishyiramwe rya za Banki nkuru z’Ibihugu ku mugabane wa Afurika ( AACB iteraniye i Kigali guhera tariki 28 Nyakanga. 

Minisitiri w’intebe yashimye uruhare rwa banki nkuru z’ibihugu bya Afurika mu iterambere ry’ubukungu muri Afurika. Avuga ko kuva iri shyirahamwe ryajyaho mu myaka 54 ishize, hakozwe byinshi byatumye urwego rw’imari muri Afurika rurushaho gukora neza mu nyungu z’abatuye umugabane.

Yasabye banki nkuru ku mugabane wa Afurika gufatanya n’izindi nzego mu gushyiraho ingamba na politiki zihamye zituma Afurika ibasha guhangana n’imbogamizi zatuma itagera ku cyerekezo cy’iterambere 2063 yihaye.

Ni inama yibanda ku buryo Afurika yakwigobotora ikibazo cy’imyenda iyugarije bigizwemo uruhare na banki nkuru z’ibihugu bya Afurika dore ko ari na zo zishinzwe politiki y’ifaranga no kubungabunga urwego rw’imari.

Imibare y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko Afurika ifite umwenda ungana na 45% by’umusaruro mbumbe wayo, ndetse ibihugu 19 byo kuri uyu mugabane umwenda bifite uri hejuru ya 60% y’umusaruro mbumbe wabyo.

Ngo n’ubwo bimeze bityo ariko, Afurika si yo yonyine ifite icyo kibazo, kuko muri 2017 n’ubundi IMF yerekanye ko ibihugu bikize byari bifite umwenda ungana na 266% by’umusaruro mbumbe wabyo, mu gihe ibihugu byihuta mu iterambere ry’ubukungu byo umwenda wabyo wari ugeze ku 168% by’umusaruro mbumbe wabyo.

Ishyirahamwe AACB ryashinzwe mu 1963 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma  bahuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye Addis Abeba muri Etiyopiya.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top