Ni Muntu Ki

Dr Ugirashebuja Emmanuel ni muntu ki?

Dr Ugirashebuja yasimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 y’amavuko, yavukiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza.

Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri ry’amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda kugeza muri 2014.

Dr Ugirashebuja kandi yakoze indi mirimo irimo kuba Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire rwa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuba umujyanama mu by’amategeko muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe itegeko nshinga.

Yabaye kandi unwarimu mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, anaba mu tsinda ry’impuguke ryari rishinzwe gukurikirana imbogamizi muri za Politiki y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =


To Top